Mu cyumweru cyahariwe Umwna abayobozi basabye ababyeyi kurushaho kwita ku mikurire y’abana

Taliki ya 22 Gashyantare 2021, mu Karere ka Gasabo hatangijwe  icyumweru cyahariwe Umwana.

Muri ki gihe k’icyumweru hazatangwa serevise zitandukanye ku bana, arizo;

Hazatangwa ibini by’inzo bitandukanye ku bana bafite amezi 12 kugera ku myaka 15, Kuva ku mezi 6 kugeza ku mezi 59 batabaha Vitamin A, Amezi 6-23 bazahabwa Ongera,

Abana bafite amezi ; 3,6,9,12,15 na 18 bazapimwa harebwa ko  uburebure bafite ko buhuye n’Imyaka  hakoreshejwe agasambi ndetse hanabimwe ibiro kubana bafite amazi 6-59.

Ibi byose bizajya bikorwa mu Midugudu urugo ku rugo, bikorwa n’abajyana bubuzima,

Naho mu bigo by’amashuri ibinini bizajya bitangwa n’abarimu kandi ibi byose bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda #COVID-19.

Iyi gahunda izakorwa mu Mirenge yose igize Akarere ka Gasabo, Abayobozi basabye ababyeyi kurushaho kwita ku Mikurire n’imibereho myiza y’abana babarinda Imirire mibi bikabaviramo ku ngingira.

Abayobozi kandi basabye aba babyeyi kwitabira iyi gahunda kuko ari ingirakamaro.

Iyi gahunda izarangira taliki ya 07 Werurwe 2021.