Gahunda ya tubarere mu miryango mu Karere ka Gasabo

Taliki ya 14 Gicurasi Nyakubahwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Madamu Diane Gashumba yifatanije n’Abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya,  Akagari ka Gasharu mu gutangiza ubukangurambaga muri gahunda ya ’’ Tubarere mu miryango’’.  Abandi bashyitsi bakuru bari bitabiriye uyu muhango, harimo Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe Iibereho myiza, Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, ari kumwe nuhagarariye NCC, Uhagarariye CNF mu Karere.

 

Iki gikorwa bagikoze bubukira Akarima k’igikoni umukecuru Mukankusi Pauline wabaye Malayika murinzi bateramo Imboga, banigisha indi miryango 30 yari yitabiriye iyi gahunda aho banishijwe guhinga ibihumyo mu mufuka hanyuma buri muryango uhabwa umufuka urimo imirama y’imboga zitandukanye mu rwego rwo guteza imbere umuryango ufite ubuzima buzira umuze.

Uyu munsi wo gutangiza gahunda ya tubarere mu mu ryango, wahuriranye n’umunsi  w’Umuryango.

Mu ijambo rye, Nyakubahwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango madamu Gashumba Diane, yashimye cyane abateguye iyo gahunda kandi asaba CNF  y’akarere ka Gasabo kumenya imiryango nk’iyi y’ibikorwa byiza nk’ibi, kujya babasura bakamenya uko baramutse. Yagize ati: ‘’ntitukage tubona ibikorwa byabo muri raporo gusa”. Yasoje asaba abari aho kujya bitabira gahunda z’Imidugudu kuko buriya gahunda zose niho zihera.

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda wungirije yashimye nawe cyane igikorwa nk’iki kandi yizeza abari aho ko Umuryango w’abibumbye wita ku bana uzakomeza gukora ibishoboka byose kugirango ubuzima bw’Abana bushobore kurushaho kumera neza.

Yongeye kwibutsa iyo miryango ko kurya neza ku mwana bidahagije gusa, ahubwo bakeeneye urukundo rwa kibyeyi ko kandi hari inzira nyinshi umubyeyi ashobora kugaragariza umwana we urukundo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo  wungirije ushinzwe imibereho myiza nawe yashimye cyane kuba barahisemo Akarere ka Gasabo kuba ariho batangiriza igikorwa nk’iki ku rwego rw’Igihugu. Asaba abaturage bo mu murenge wa  Kinyinya  na Gasabo muri rusange kwitabira gahunda ya Tubarerere mu Miryango.

Ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi byakomereje I Nyarutarama muri Gorilla Hotel.