Iterambere ry’Igihugu Abaturage bakwiye kurigiramo uruhare

Iterambere ry’Igihugu Abaturage bakwiye kurigiramo uruhare

 

Imiyoborere ishingiye k’umuturage ; inking y’iterambere rirambye niyo nsanganyamatsiko y’uyu mwaka  hizihizwa ukwezi kw’Imiyoborere myiza uyu mwaka

Umunsi wo gutangiza Ukwezi kw’Imiyoborere myiza mu Karere ka Gasabo wabereye mu Murenge wa Ndera. Ukaba waritabiriwe n’Abayobozi b’Akarere ka Gasaba, Abajyanama mu Karere, Abafatanyabikorwa, Abayobozi b’Ingabo na Police.

Nk’uko insanganyamatsiko ibivuga, “Imiyoborere ishingiye k’Umuturage,mu biganiro byatanzwe byose bashishikarije abaturage gucana bakoresheje umuriro waba uturuka ku mirasire y’izuba cyangwa amashanyarazi asanzwe ariko icyangwombwa nuko bareka gucana ibintu bituma bahumeka imyuka mibi.

Ikindi bashishikarije Abaturage bo mu murenge wa Ndera ni ugutura mu midugudu kugirango bature neza kandi nibikorwa remezo nk’ Amazi n’amashanyarazi bibagereho byihuse.

Umuyobozi w’Akarere bwana Rwamulangwa Stephen, yasabye Abaturage kwita k’Umutekano wabo bashyigikira inzego z’umutekeno n’izindi nzego z’ubuyobozi zibegereye, batangara amakuru ku gihe kandi vuba. yababwiye ko imiyoborere myiza igomba kuba ishingiye ku mutekano w’Abanyagihugu n’ibyabo kugirango hatazagira abahungabanya ibyiza Igihugu kimaze kugeraho.

Ikindi uyu muyobozi yababwiye ko kugirango imiyoborere myiza ishobore kuba myiza koko nuko abaturage baba bafite ubuzima bwiza, yabashishikarije kwishyura ubwisungane mu kwivuza kugirango bashobore kwivuza nta mbogamizi.

Bwana Rwamulangwa, yashoje akangurira abaturage gutura neza hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali hamwe n’ibishushanyo mboneza miturire anabasaba kuba abafasha nyigisho kuko abantu burya nti bumvira rimwe.

Umuhango washojwe Abayobozi bakemura ibibazo by’abaturage.