Abakozi b’Akarere ka Gasabo bibutse ku nshuro ya 27 abahoze bakorera Ama Komine abarizwa mu mbago zako Karere bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ejo taliki ya 21 Gicurasi 2021, Akarere ka Gasabo kibutse abari abakozi b’amakomini abarizwa mu mbago z’Akarere ka Gasabo. Iki gikorwa kikaba cyaba hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda #COVID-19.

Gahunda yo kwibuka yaranzwe n’ibikorwa bikurikira:

Iki gikorwa cyabanjirijwe no kunamira abazize Jenoside yakoewe Abatutsi mu 1994 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali- Gisozi, hafatwa n’umunota wo kwibuka hanashyirwa indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hanatanzwe ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari umuyobozi wa Serayi ya Gikomero  mbere ya Genoside yakorewe Abatutse iba Bwana NKURUNZIZA Innocent.

Hatanzwe Ikiganiro kijyanye no kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside Dr.RUTIJANWA Medard,

Umuyobozi Nshingwa bikowa w’Akarere akaba yari nawe mushyitsi mukuru, mwijambo rye yihanganisheje anahumuriza abarokotse Genoside yakorewe abatutsi mu 1994 abasaba gukomera bakaba intwali ntibaheranwe n’agahinda kuko bafite ubuyobozi bubakunda kandi burahari kugirango bubafashe.

Umuyobozi yakomeje avuga ko icyo ubuyobozi bubereyeho arugufasha abaturage, abizeza ko mu bibazo byagiye gigaragazwa n’uwa ruhagarariye Ibuka mwijambo rye, ko bizitabwaho uko ubushobozi bugenda buboneka, cyane ko nubusazwe ibyinshi mu byagaragajwe bisazwe bikemurwa binyuze mungengo y’Imari.

#Kwibuka Twiyubaka