Akarere ka Gasabo katanze utumashini ( Pulse Oximeter) dupima ingano y’umwuka ( Oxygene) mu maraso tuzafasha abarwayi ba COVID-19

Ejo taliki ya 09 Gashyantare mu Karere ka Gasabo Umujyi wa Kigali batangiye ubukangurambaga bwatangijwe batanga utumashini dupima urugero rw’umwuka mu maraso( pulse Oximeter) bukaba bwariswe Operation Save the Neighbour.

Iki gikorwa cyakozwe n’Akarere ka Gasabo kubufatanye n’abafatanyabikorwa bako ( JADF) aho baguze 73 Pulse Oximeters zikazashyikirizwa Utugari, aho buri kagari kazajya gahabwa imashini imwe kwi kubitiro ariko igikorwa kirakomeje.

Utu tumashine, tuzafasha abarwayi ba COVID-19 barwariye mu ngo zabo, kutarembereyo kuko gafasha gupima igipimo cy’umwuka wa  Oxygen mu maraso, igihe basanze wenda ibipimo ataribyiza, icyo gihe bahamagara abaganga umurwayi akaba yahabwa ubufasha byihuse atararemba.

Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana RUBINGISA Pudence washimiye cyane Abafatanya bikorwa b’Akarere ka Gasabo ku bufatanye bwiza bubaranga ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bahora baza imbere muguhanga udushya.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko kubera akamaro kutu tumashini, yifuje ko n’utundi turere tw’umujyi ko twabikora, bityo tukarushaho gufasha abarwayi barwariye mu ngo.

Uwaruhagarariye RBC Dr. NKESHIMAMA Muneures nawe yashimye igikorwa kiza Akarere ka Gasabo kakoze, kuko utu tumashini (pulse Oximeter) aringenze bitari no kumurwayi ba COVID-19 gusa ariko n’igikoresho buriwese yakagombye kugira kuko buriwese acyeneye kumenya uko Oxygene afite mu mubiri ingana.

Mu rwego rwo gukomeza guhangana niki cyorezo kandi hafashwa abarwariye mungo zabo, Akarere ka Gasabo ka koze urutonde  (database) rw’abaganga bose bari mu karere, bivuze ko umuganga nubwo yaba akorere mu kandi Karere ariko ataha, Mu Kagari n’Umurenge wo mu Karere ka Gasabo, icyo gihe aba azwi, kubufatanye n’ubuyobzi kwibanze, baba bazi abarwayi bari muruwo mudugudu n’Akagari, icyo gihe buri Murenge ukora urubuga rwa WhatsApp, bahuriraho nabo baganga( medical Doctors & Nurses) kandi buri Kagari kakaba gafite Focal point uzajya akorana  hafi n’abajyanama bubuzima, kuburyo abo baganga bazajya bafasha gukurikirana abo barwayi aho batuye,

Ibi bikazagabanya kuremba kw’abarwariye mungo.