Itsinda riturutse mu gihugu cya Benin mu rugendoshuri mu Karere ka Gasabo

Taliki ya 09 Kanama 2017, Akarere ka Gasabo kakiriye intsinda riturutse muri Minisitere y’Ubukungu yo mu gihugu cya Benin ryari ryaje mu rugendoshuri.

Iri tsinda ryasuye ibigo bitandukanye  mu rwego rwo kwigira ku Rwanda uko ibigo bitandukanye bicunga bikanashyiraho ibiciro birebewe ku biciro bisanzwe ho.  

Ikigo gishinzwe itangwa ry’Amasoko mu Gihugu ( RPPA) mu rwego rwo gusangira nabo ubumenyi, mu bijyanye n’imitangire y’Amasoko, yabatwaye mu bigo bitandukanye kugira ngo ari nako  bahura n’abashinzwe kugira ngo bashobore kubona ibisobanuro bitandukanye.

Mu Karere ka Gasabo iri tsinda ryakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ari kumwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere hamwe n’abakozi bafite mu nshingano imitangire y’amasoko mu Karere.

Basoburiwe uko Amasoko ya Leta atangwa.