Inama y'ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Gasabo

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 31 Mutarama 2018, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko habereye umwiherero w’ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ugamije kurebera hamwe uko ubwiyunge n’amahoro byarushaho gusakara mu banyarwanda.

Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ryahurijwemo ibyiciro bitandukanye; ababaye abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta kuva Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yajyaho kugeza uyu munsi n’abakiri mu buyobozi, biro z’Inama Njyanama z’Imirenge igize Akarere ka Gasabo hamwe n’ Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere ka Gasabo.

Intego nyamukuru y’uyu mwiherero, yari ukurebera hamwe uko Politike y’Ubumwe n’ubwiyunge yashimangirwa muri kominote n’abantu hagati yabo n’inshingano za buri wese mu bagize iri huriro bunyuze mu biganiro ku isanamitima n’ubwiyunge hamwe no kureba ibibazo bibangamiye ubwiyunge mu Karere ka Gasabo ndetse no gufata ingamba.

Uyu mwiherero watangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo bwana Rwamulangwa Stephen washimiye abagize ihuriro ku bwitange, kuko igihe cyose babatumiye, bigomwa ibyobakora bakitabira murwego rwo gutanga ibitekerezo byubaka Igihugu cyacu.

Muri uyu mwiherero hatanzwe ibiganiro bitandukanye, ikiganiro ku bwiyunge (Reconciliation concept) cyatanzwe n’Umushakashatsi Dr. Agee Shyaka, uyu mushakashatsi yagaragaje uko ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda buhagaze, yanagaragaje uko ubwiyunge abanyarwanda babwumva, kuko abenshi babyemera kuko ari gahunda ya Leta ibakangurira  ariko ku bwabo ugasanga batarabyakira neza kubera impavu zitandukanye. Madamu Immaculee Mukankubito nawe yatanze ikiganiro “Ibikomere byo mu mateka nuko byakira” aho yagerageje inzira umuntu anyuramo kugirango akire ibikomere by’Amateka.

Ikiganiro cya Ndi umunyarwanda cyatanzwe na Bishop Rucyahana akaba na Perezida wa komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Umwiyunge.

Abari muri iri huriro, biyemeje ko Ubuyobozi bw’Akarere butazongera kubatumira ahubwo nabo bagiye gushaka uko bazajya batumira Ubuyobozi babereka ibyo bamaze kugeraho n’imbogamizi bahuye nazo bafatanyiriza hamwe mu gushaka ibisubizo.