Umunsi w’umuganura mu Karere ka Gasabo

Mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho, abaturage bo mu Karere ka Gasabo kimwe n’ahandi hose mu gihugu bizihije umunsi w’umuganura basabana banishimira ibyo bagezeho.

Ni muri urwo rwego ku cyumweru cyo ku wa 27 Kanama 2017, umunsi w'umuganura mu Karere ka Gasabo wizihirijwe mu Murenge wa Nduba.

Insanganya matsiko  ihoraho y’umuganura igiri iti: “ Umuganura, isooko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira".

Umuganura wizihirijwe ku rwego rw’Umudugudu aho buri mudugudu wizihizaga umuganura basabana, basangira kandi bishimira ibyagezweho banafata ingamba zo gutuma bagera ku iterambere rirambye. Bitandukanye no mu gihe cya kera, aho umuganura ku rwego rw’Igihugu wizihizwaga hagamijwe kongera uburumbuke mu Gihugu, mu gihe muri iki gihe bigera no mu zindi nzego zireba ubuzima bw’abanyarwanda hagamijwe kureba aho bavuye naho bagana mu rwego rw’Iterambere rya buri rwego nk’ubuzima, uburezi, ubuhinzi, ubworozi, ikonarabuhanga, inganda n’ibindi.

Ikindi kandi cyagaragaye nuko uko abanyarwanda bagenda baha agaciro n’imbaraga iyi gahunda yo kwizihiza umuganura ku buryo ubona buri wese yabigize ibye kandi ubona yishimira cyane ibimaze kugerwaho kuko hari ibintu bifatika bigaragara aho abantu baba baravuye kandi bafite n’ingamba zo gukomeza gukora cyane  mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere.