Ingamba zihari mu Karere ka Gasabo mu kwihutisha Inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Mu rwego rwo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge mu karere ka Gasabo, ku wa Gatanu taliki 30 Ukwakira mu cyumba cy’Inama cyo Hotel Grand Legacy habereye ibiganiro nyungurana bitekerezo ku ‘ Nzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge  mu Karere , Impogamizi zidindiza urugendo ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’Ingamba Akarere ka Gasabo gafite mugukemura izo mbongamizi.

Ibi biganiro byateguwe n’Akarere ka Gasabo kubufatanye n’Umushinga witwa Community Based Sociotherapy Rwanda.

Muri yi nama hari hatumiwemo inzego zitandukanye zirimo iza Leta, ndetse n’Imiryango itariya Leta.

Mubatanze ibiganiro bose, bagiye bagaragaza ko Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda boshoboka kandi bashima nibimaze kugerwaho ariko bagasaba ko batakirara ariko bagomba gukomeza kwigisha kugirango birusheho gutanga umusaruro.

Mu rwego rwo kugirango inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge ikomeze kugerwa neza, ibiganiro nkibi bituma abantu bongera gusubira mu mateka, agaragaza aho integer nkeya zikiri kandi hakeneye nkongerwamo imbaraga.

Abitabiriye inama basabye ko ibiganiro nkibi byakwandikwa neza bigashyikirizwa abanyamadini batandukanye kugirango bashobore kujya bigisha cyangwa gutanga ibyo biganiro cyane ko abayoboke babo baba babafitiye ikizere.

Kandi nkuko byagaragajwe muribi biganiro Ubuyobozi bw’Akarere na CBS Rwanda bagiye bajya mu ma gereza atandukanye afungiyemo aba nyagasabo, babaganiriza mu rwego rwo kubategura kugaruka muri society Nyarwanda, basabye ko nanone ibi biganiro byakongera nibura icyumweru kimwe mbere yuko bafungurwa kandi bikaba kumpande zombi nukuvuga ku bagiye gufungurwa ndetse n’Imiryanga bagiye kujyamo.

 Kuko impande zombi zikeneye kubanza kubyumva neza kabyakira. Abagiye gufungurwa bakeneye kumva ko abo biciye ndetse n’Imiryango yabo biteguye kubakira no kuruhande rw’abiciwe nabo bakeye kwitegura  kwakira ababahemukiye ndetse no kubaha imbabazi bakabana mu mahoro.