Inyubako ya Police mu Murenge wa Gisozi yatashywe kumugaragaro

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo wiyubakiye inyubakozajya ikoreramo Police. Iyi nyubako ikaba yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 31 Gicurasi 2016 na  na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu  ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu.

Mu bandi bashyitsi bari bitabiriye uyu muhango, hari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ibidukikije( REMA), Abagize Inama Njyanama y’Akarere n’Umurenge hamwe n’Abapolisi batandukanye.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Gisozi Bwana Niragire Theophile yatangiye aha ikaze abari aho, anabanyuriramo impamvu nyamukuru yabateye kubaka Police station mu Murenge abereye umuyobozi. Yavuze ko babitekereje kubera ikibazo bagiraga cyo kubura aho bafungira abanyabyaha bo mu murenge wabo, kuko byabasabaga kubajyana  mu murenge wa Kinyinya, rimwe na rimwe bikabagora. Yakomeje avuga ko nyuma yo gutekereza kwigurira imodoka y’irondo kugirango ibibafashamo, bahize no kwiyubakira inzu izakorerwamo na polisi (police station) uyu mwaka none bakaba babigezeho. Iyi nyubako ikaba  yuzuye itwaye Amafaranga angana na Miliyoni makumyabiri n’eshatu ( 23,000,000 Frw) y’Urwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo nawe yashimye cyane Umurenge wa Gisozi ku gikorwa cyiza bakoze, yanabwiye abari aho ko ubu Akarere gafite intumbero yuko Imirenge yose igomba kujya ireba mu mihigo Akarere gafite bagafata mo imwe mu rwego rwo gufasha Akarere, rero Gisozi ni umwe mu Mirenge imaze gushyira mu bikorwa iyo gahunda.

Umuyobozi wa Polisi nk’abandi bose nawe yashimye cyane Ubuyobozi by’Umurenge wa Gisozi ku gikorwa cy’indashyikirwa bakoze. Yakomeje avuga ko nubwo hari ahandi bubatse “police stations”, ariko ntawigeze akora n’kibyakozwe muri Gisozi, aho bubaka “Police station” bakubaka n’amacumbi ya Polisi, Igikoni naho barira. Yakomeje yizeza ubufatanye na Polisi igihe icyo aricyo cyose.

Mu ijambo rye,  Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bwana Kaboneka Francis, nawe yashimye cyane Ubuyobozi bw’Umurenge burangajwe imbere nabagize Inama Njyanama y’uwo Murenge kuko iyo hataza kuba ubufatanye bw’inzego zose ntibyajyaga gushoboka. Yakomeje asaba abantu kujya bakorera hamwe, kuko ariwo mutungo uruta iyindi. Yongeyeho ko ibi byose bigerwaho kubera uburyo bw’Imiyoborere myiza dukesha Nyakubahwa Perezida wa Repabulika y’u Rwanda.

Minisitiri Kaboneka, yavuze ko urebye igikorwa cyakozwe,n’Amafaranga yagiyeho, ntabwo byumvikana uko byakozwe, kubera igikorwa cyindashikirwa cyakozwe uyu muyobozi yasabye ko Umurenge wa Gisozi waba Ishuri abandi bazajya baza kwigiraho uko umutungo mucye umuntu afite ashobora kuwubyazamo umusaruro ugaragara.

 

Umuhango wo gutaha inyubako ya Polisi mu Murenge wa Gisozi wasoje abari aho batambagizwa icyumba Umurenge ukusanyirizamo amakuru ajyanye n’Umutekano, n'uburyo inzego zitandukanye zihanahana Amakuru mu rwego rwo kwicungira umutekano.