Umurenge wa Bumbogo watangije ubukangurambaga bw’Isuku n’Umutekano

Muri gahunda yo gukomeza kwita ku Isuka n’Umutekano, mu Murenge wa Bumbogo hatangijwe Ubukangurambaga bw’Isuku n’Umutekano bwiswe ‘OPERATION USAFI MU NGUNI ZOSE”.

Mu rwego rwo kugirango iyi gahunda ishoboke kandi igerweho, Umurenge wa Bimbogo watanze Moto Umunani ( 8) aho buri cell commander w’Akagari yahawe moto hakabaho nindi Moto imwe izajya iguma ku Murenge itegereje gutabara aha boneka ikibazo.

Ukuyeho Moto zatanzwe, Abanyerondo rw’Umwuga, bahawe Imyambaro y’Akazi (Uniforms), Telephone bazajya bakoresha mu gutanga amakuru hamwe na Torches bazajya bakoresha mu ijoro.

Ibi byose byakozwe n’abaturage b’Umurenge wa Bumbogo kubufatanye n’Umurenge binyuye  mu bwizigame bw’umusazu w’Umutekano.

Abaturage b’Umurenge wa Bumbogo kandi biyemeje ubufatanye mu kwimakaza umuco w’Isuku n’Umutekano ahantu hose kandi buri gihe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wumgirije akaba n’umushyitsi mukuru muruyu muhango, yashimye cyane igitekerezo kiza uyu murenge wagize, kandi abasaba gufasha Umurenge mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda.

Umuyobozi yababwiye ko umwanda ariwo ntandaro y’Indwara zose, rero kugirango bashobore kugira ubuzima bwiza buzira umuze, bagomba kugira Isuku, hose no muri byose. Nibagira isuku bizatuma abana babo bagira Imirire Myiza bakanakura neza.

Umuyozi wa Police mu Karere ka Gasabo ndetse n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Abanyerondo mu Karere bose mu mpanturo batanze babasabye gukora akazi kabo kinyamwuga, bakirinda Ruswa mu kazi kabo.

Aba Bayobozi kandi babasabye gukoresha neza ibikoresho bahawe, gutanga amakuru kugihe, bagakumira icyaha kitaraba kuko akenshi ibyaha cyane iby’ubwicanyi bijya kuba harabanje amakimbirane kuburyo abahatuye baba babizi, icyo gihe iyo bimenyekanye hakiri kare, abo bantu ubuyobozi bushobora kubafasha bakongera bakabana mu mahoro