Abaturage bo mu Murenge wa Jali bikoreye umuhanda

Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare ku rwego rw’Akarere ka Gasabo wabereye mu Murenge wa Jali Akagali k’ Agateko umudugudu wa Kinunga n’uwa Runyinya aho batunganyije umuhanda ufite uburebure bwa Kilometero ebyiri n’igice (2.5km).

Uyu muganda witabiriwe n’Abajyanama mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Abayobozi ba REG hamwe n’Inzego z’Umutekano.

Abajyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali bashimiye cyane abaturage bo mu Murenge wa Jali ku bw’igikorwa cyiza kandi cy’ingirakamaro, aho abaturage bishyira hamwe bakishakamo ibisubizo, bikorera umuhanda. bavuze ko bigeye byinshi ku Karere ka Gasabo kandi bagiye no kubyigisha ahandi.

Mu butumwa bwatanzwe muri uyu muganda harimo ubutumwa bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bujyanye no kurerera abana mu miryango, gukangurira abanyarwanda gutanga imisoro n’amahoro yegerejwe Inzego z’Ibanze bitarenze 31/03/2018.

Abitabiriye umuganda, babwiwe kubijyane na serivisi z’ibyiciro by’Ubudehe hamwe no kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ko bizajya bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kunoza serivisi. mu rwego kandi rwo gukomeza kunoza serevisi zihabwa abaturage, Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho umurongo utishyurwa abaturage bashobora  kubarizaho ibibazo igihe batishimiye uburyo ibibazo byabo byakemutse  cyangwa bakanatanga ibitekerezo.