Amakuru yukuri niyo azafasha gushyira abaturage mu byiciro bishya by’Ubudehe nyabyo

Mu Karere ka Gasabo kimwe nahandi hose mu gihigu, ejo taliki ya 22 Ukwakira hatangijwe gahunda y’igerageza ryo gushyira abaturage mu byiciro  bishya by’Ubudehe.

Ku rwego rw’Akarere ka Gasabo iki gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Nduba Akagari ka Butare Umudugudu wa Kigabiro ariko bikazakomereza no mu Mudugudu wa Kanani nk’imidugudu ibiri yatoranijwe kuzakorerwamo igerageza ry’ibyiciro by’Ubudehe bishya.

Iki gikorwa cyatangijwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Madam UMWALI Pauline wasabye abaturage gutanga amakuru y’ukuri kugirango igikorwa cyo gushyirwa mu byiciro bishya by’Ubudehe bigende neza.

Abaturage babanje gusobanurirwa uko ibyiciro bishya by’ubudehe (A,B,C,D na E) bitandukanye ndetse nakamaro kabyo mw’Igenamigambi ry’Igihugu.

Nyuma yo gusobanurirwa, abaturage batangiye gushyirwa mu byiciro kandi bigakorerwa mu masibo yabo aho bose baba baziranye kuburyo bitakorohera umuntu  washaka gutanga amakuru atariyo.

Ba mutwarasibo hamwe n’abakozi bahuguwe kugirango bafashe muriki gikorwa, bari bahari kandi biteguye aho umuturage yahagurukaga akajya imbere yitwaje Indangamuntu ye,akabazwa amakuru ajyanye n’umwirondoro, ibyo atunze ndetse na ndi makuru yose yakenerwa  kandi akabivuga bose bumva.

Iki gikorwa cyakomereje mu Kagari ka Kanani uyu munsi kandi abaturage bitabiye ari benshi  banishimiye ibyiciro barimo guhabwa kuko bijyanye n’imibereho yabo.