IBIMAZE KUGERWAHO MU IKORANABUHANGA MU KARERE KA GASABO

Mu rwego rwo kuzamura Ikoranabuhanga mu Karere ka Gasabo, Akarere kiyemeje kuzamura gukoresha ICT n’igikoresho mu mitangire myiza ya serivise,  ndetse no guhanahana amakuru hifashishije. Muri rusange ICT mu karere ka Gasabo ikubiye  muri bimwe mu bikorwa bikurikira:

ELECTRONIC FILING

Hagamijwe  guca akajagari mu micungire y’amadosiye yo mu biro by’ubutaka, Akarere ka Gasabo kashyize ho uburyo bwo kubika amadosiye agaragara mu bubiko (Archive) bw’Akarere. Ubwo buryo bukaba bwarashyizwe ho kubera ibura rya hato na hato ry’amadosiye yo mu biro by’ubutaka, aho wasangaga abaturage binubira ko dosiye zabo zibura. Kuri ubu dosiye zose ziri muri ‘Archive’ zabitswe neza muri ‘database’ bityo bifasha abakozi bakeneraga kujya gufata yo dossier y’umuturage kugira ngo amuhe serivise bidasabye ko aba ayifite mu ntoki. ‘System’ ya ‘Globodox’  kuri ubu yahujwe na ‘distax’ mu rwego rwo gukora ‘facture’ hatagombye kujya gushaka ‘dossier’  ‘phyisique’.

INTERNET USAGE

Mu gihe igihugu gishyira ingufu mu bijyanye n’ikoranabuhanga hashingiwe kuri internet, Akarere ka Gasabo ntikatanzwe n’ikoreshwa rya Internet haba ku karere ndetse n’Imirenge. Kuri ubu, Akarere gakoresha internet ya Fiber optic, kakaba gafite bandwith ya 10 MB ndetse na Internet ya 4G, Imirenge igize akarere ikoresha ‘internet’ ya ‘Wireless’ na modem ndetse na Internet zikoresha na “telephone’.

ICT INFRASTRUCTURES

Akarere gafite ibikoresho bitandukanye nka Servers, Computers (Desktops & Laptops) , UPC, Printers, Photocopiers, Scanners, Air Conditions, Switches na Access points bikaba bikurikiranwa (‘maintenance’&‘reparation’) umunsi ku munsi.

VIDEO CONFERENCE 

Hagendewe ku byifuzo byo gukora inama zihuza Uturere na za Ministeres hadakozwe ingendo zitandukanye, Akarere ka Gasabo gafite icyumba cya Video Conferences gifasha kwitabira inama zitandukanye zihuza Local Government na Central government.

 DOCUMENT TRACKING SYSTEM

Nk’uko imyanzuro ya GAKO RETRAIT yasabye ko Uturere twose tugira uburyo bwo kumenya uko inzandiko zigenda zihererekanywa,

Akarere ka Gasabo kashyizeho “E-tracking system” ikaba ari porogaramu ifasha kumenya uko inyandiko zinjira zigera kubo zigenewe bidatwaye igihe kirekira. Ibi byoroshya akazi kandi bigatuma n’amabaruwa asubizwa mu gihe kitarambiranye.

WEBSITE

Akarere ka Gasabo gafite urubuga (www.gasabo.gov.rw) rufasha gukwirakwiza amakuru aba yabereye mu mirenge itandukanye bityo inkuru ikabasha gukwirakwira hose. “Website” kandi ijyaho inyandiko zitandukanye nk’izijyanye n’Imihigo, Budget, Imyanzuro y’inama njyanama n’izindi. 

CALL USER GROUP (CUG)

Akarere ka Gasabo koroheje uburyo bwa “communication” mu rwego rwo guhanahana amakuru nta kiguzi, kuri ubu CUG y’akarere ihuza abakozi b’Akarere, Imirenge, Utugali n’Imidugudu bakaba babasha guhamagarana ku buntu. 

VILLAGE KNOWLEDGE HUB (VKH)

Mu Karere ka Gasabo hamaze kubakwa ibyumba mpahabwenge bisaga  icumi na kimwe (11). Muri byo hari ibyumba mpahabwenge bibiri (2) bibarizwa mu Mirenge ya Rusororo na Kacyiru byubatswe mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2013-2014. Ibindi bitandatu (6) bikaba byarubatswe mwaka w’ingengo y’imari ya wa 2014-2015, mu Mirenge ya Kinyinya, Gikomero, Rusororo, Jabana, Bumbogo na Ndera. ibindi bitatu biri mu Mirenge ya Jali, Rutunga na Remera bikaba byarashyizweho mu mwaka wa 2016-2017.

IREMBO PLATFORM

Muri gahunda yo gutanga serivisi nziza zishingiye ku ikoranabuhanga, Akarere ka Gasabo kaje ku isongo mu gukoresha Irembo aho serivisi zose zitangirwa ku Murenge zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ku mwaka Serivisi z'Irembo zitangwa zigera hafi ibihumbi ijana (100,000) mu Mirenge yose igize Akarere ka Gasabo.