1.Gukemura ibibazo by'abaturage
Nk'uko byemejwe mu mabwiriza ya Minaloc agenderwaho mu ikemurwa ry'ibibazo by'abaturage, dushingiye kandi ku myanzuro y'Inama yahuje MINALOC, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, ba Guverineri b'Intara n'abayobozi b'uturere, gukemura ibibazo by'abaturage bigomba kongerwamo ingufu hagamijwe kubonera igisubizo umurongo w'abaturage batura ibibazo abayobozi badukuriye iyo badusuye mu turere tuyobora.
Ni muri uru rwego buri wa gatatu wa buri cyumweru, mu mirenge hose/mu tugari hakorwa inama z'abaturage ku gicamunsi hagamijwe gukemura ibibazo abaturage bafite.
Iyi gahunda yo gukemura ibibazo by'abaturage hakurikijwe Amabwiriza ya Minaloc, yatangijwe mu gihugu hose ku wa 08/06/2016;
Umuhigo wo gukemura ibibazo by'Abaturage uhurira na EDPRS mu nkingi yayo ya Accountable Governance bisobanura guteza imbere gahunda yo kugaragaza ibyo ukora kandi ukaba wanabyisobanuraho (to be more accountable as per the position held) ex: gutanga report y'ibikorwa buri kwezi/igihembwe.
Guteza imbera gahunda yo gutanga servisi nziza (service delivery) kandi yegereye abaturage. Ex. Servisi z'ibanze zimwe na zimwe zitangirwa ku Kagari.
Ingengo y'mari yagenze kuri uyu muhigo muri uyu mwaka ntayo, tujyana n'imodoka za Komite Nyobozi.
2.Kurangiza imanza z'Abunzi n'Inkiko zisanzwe
Ubutabera ni imwe mu nkingi enye za polilitiki Igihugu cyacu kigenderaho. Iyi nkingi kimwe n'izindi, yitabwaho hatangwa ubutabera bunogeye bose kandi hose mu gihugu kugirango tuzagere ku ntego igihugu cyihaye.
Icyo dusabwa ku ruhande rw'ubuyobozi ni ugushyira mu bikorwa imyanzuro y'inkiko nta marangamutima kandi ku gihe, kuko urubanza rwose rwarangije inzira zarwo z'iburanisha, rufite kasha mpuruza(Formule executoire )nta kiba gisigaye usibye kurushyira mu bikorwa tugakiranura abanyarwanda.
Uyu muhigo uhoraho kuko amakimbirane ntabwo ashira, icyo dusabwa ku ikubitiro ni ubujyanama no gutoza abaturage umuco wo kwikemurira ibibazo tubibafashamo (mu nama zinyuranye z'ubuyobozi, mu Nteko z'Utugari, nyuma y'umuganda,... ).
Ni nayo mpamvu buri kwezi dusabwa gutanga raporo igaragaza umubare w'imanza zarangijwe, kugirango harebwe icyakorwa bitewe n'uburyo bihagaze, buri gihembwe tukagaragariza Intara na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu uko uyu muhigo wifashe.
Ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo by'inkiko rireba imyanzuro y'imanza zaciwe mu nteko z'Abunzi no mu nkiko zisanzwe.
Ku nkiko zisanzwe n'Abunzi, umuhigo tuwugeze ku gipimo cya 85%, tukaba twarafashe icyemezo cyo kuzegeranya imanza zose ziri mu mirenge zigatangirwa gahunda yo kuzirangiza kugirango tugere ku muhigo twiyemeje wo kuzirangiza ku gipimo cya 100%. Ntibyagezweho rero kuko twahuye n'imbogamizi yo kubura Abahesha b'inkiko batabigize umwuga mu mirenge igera kuri itatu(Kayumbu, Nyamiyaga na Musambira), ariko iki kibazo kiri gushakirwa igisubizo.
Guteza imbere gahunda yo kugaragaza ibyo ukora kandi ukaba wanabyisobanuraho (to be more accountable as per the position held) ex: gutanga report y'ibikorwa buri mezi atandatu.
Guteza imbera gahunda yo gutanga servisi nziza (service delivery) kandi yegereye abaturage. Ex. Servisi z'ibanze zimwe na zimwe zizatangirwa ku Kagari.
Ingengo y'imari igenda ku gikorwa cyo kurangiza imanza ni igice cya Lampsum y'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge n'amafaranga yagenewe Transort kuri ba Cell Executive Secretaries.
3.Kurangiza imanza z'Imitungo-Gacaca yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ″
Ubutabera ni imwe mu nkingi enye za polilitiki Igihugu cyacu kigenderaho. Iyi nkingi kimwe n'izindi, yitabwaho hatangwa ubutabera bunogeye bose kandi hose mu gihugu kugirango tuzagere ku ntego igihugu cyihaye.
Icyo dusabwa ku ruhande rw'ubuyobozi ni ugushyira mu bikorwa imyanzuro y'inkiko nta marangamutima kandi ku gihe, kuko urubanza rwose rwarangije inzira zarwo z'iburanisha, rufite kashe mpuruza (Formule executoire )nta kiba gisigaye usibye kurushyira mu bikorwa tugakiranura abanyarwanda.
Ni nayo mpamvu buri kwezi dusabwa gutanga raporo igaragaza umubare w'imanza zarangijwe, kugirango harebwe icyakorwa bitewe n'uburyo bihagaze, buri gihembwe tukagaragariza Intara na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu uko uyu muhigo wifashe.
Ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo by'inkiko Gacaca rireba imyanzuro y'imanza z'imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside.
Kurangiza izi manza 'imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside bigeze ku gipimo cya 95.6%, tukaba twarafashe icyemezo cyo kuzegeranya imanza zose ziri mu mirenge zigatangirwa gahunda yo kuzirangiza kugirango tugere ku muhigo twiyemeje wo kuzirangiza ku gipimo cya 100%. Ntibishobora kugerwaho rero 100% kuko hagaragara imbogamizi y'abadashoboye kwishyura (insolvability), Abahunze, Abimutse,Imanza nsha zigenda zihindura Baselile yavuye kuri 56282 ikagera kuri 56372; umuhigo ukaba ugezweho kuri 57 143/ 57373 (99.6%).
Kurangiza imanza zaburanwe mu nkiko Gacaca kandi bihurira gahunda na EDPRS aho duteza imbere gahunda yo kugaragaza ibyo ukora kandi ukaba wanabyisobanuraho (to be more accountable as per the position held) ex: gutanga report y'ibikorwa buri mezi atandatu.
Guteza imbera gahunda yo gutanga servisi nziza (service delivery) kandi yegereye abaturage. Ex. Servisi z'ibanze zimwe na zimwe zizatangirwa ku Kagari.
4. Ukwezi kw'Imiyoborere Myiza
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ifatanyije n'ibigo biyishamikiyeho birimo Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (Rwanda Governance Board-RGB), Itorero ry'Igihugu, n'Ikigega Gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by'iterambere mu nzego z'Ibanze (Rwanda Local Development Support Fund -RLDSF) bateguye ukwezi kw'imiyoborere myiza mu Rwanda;
Ukwezi kw'imiyoborere myiza ni umwanya wihariye Leta y'u Rwanda yagennye wo gushimangira imiyoborere myiza no gukomeza gutoza abanyarwanda umuco wo kwikemurira ibibazo no kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu cyabo.
Muri uyu mwaka, ukwezi kw'imiyoborere myiza kuzibanda ku bikorwa by'ingenzi bikurikira: (1) Gukomeza gushimangira uruhare rw'abaturage n'abayobozi mu kwimakaza imiyoborere myiza banoza imitangire ya serivisi kandi barwanya akarengane; (2) Kwimakaza indangagaciro yo kwigira bishingiye ku gukorana ubwitange; (3) Kwishimira ibikorwa by'indashyikirwa bimaze kugerwaho muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi n'ubushobozi abaturage; (4) Gushimangira uruhare rw'abaturage mu kubumbatira umutekano w'Igihugu.
Muri uyu mwaka, uku kwezi kw'imiyoborere myiza kurizihizwa ku nshuro ya gatandatu, nyuma yo gutangizwa mu mpera z'umwaka wa 2011.
Ku buryo bw'umwihariko, muri uku kwezi hazatangizwa gahunda y'urugerero (National Service) no kwizihiza ibyagezweho muri gahunda ya "decentralization".
I. INTEGO Z'UKWEZI KW'IMIYOBORERE MYIZA
a. Kwimakaza imiyoborere myiza
b. Kwimakaza indangagaciro yo kwigira n'imiyoborere itsura amajyambere (kwihangira umurimo, kuzigama, etc);
c. gukemura ibibazo by'abaturage
d. Kumurikira abaturage no kubasobanurira ibyo dukora
e. Amarushanwa y'umupira w'amaguru " Umurenge Kagame Cup "
5. Amatora y'Abayobozi b'Inzego z'Ibanze
Isobanurampamvu: Nk'uko biteganywa n'Amabwiriza No 05/2015 yo ku wa 29/12/2015 ya Komisiyo y'Igihugu y'Amatora agenga Amatora y'Abayobozi b'Inzego z'Ibanze yo muri Gashyantare-Werurwe 2016; mu guhugu hose n'Akarere ka Kamonyi karimo, habereye amatora y'Abayobozi b'Inzego z'Ibanze.
Ibyiciro by'Abayobozi batowe kuri buri rwego
1. Amatora y'abagize Komite Nyobozi z'Imidugudu
Amatora y'Abayobozi ku rwego rw'Imidugudu 317 igize Akarere ka Kamonyi yakozwe ku wa 08/02/2016, akorwa mu mucyo. Abaturage barazindutse mu tugari hose bajya kwihitiramo abayobozi babo. Imidugudu ya buri kagari yahuriraga kuri Site imwe, ariko buri mudugudu ukwawo. Abagombaga gutorwa icyo gihe ni aba bakurikira:
Umuyobozi w'umudugudu
Ushinzwe umutekano
Ushinzwe amakuru
Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage
Ushinzwe iterambere.
Aba bose baraye batowe mu midugudu yose aho abaturage bihitiragamo uzabayobora muri izi nkingi zivuzwe haruguru, bakamuhundagazaho amajwi yabo bamujya inyuma.
Amatora yo ku wa 08/02/2016 ku mudugudu yarimo ibice by'ingenzi bigera kuri bitandatu (6):
Hatowe Abagize Komite Nyobozi z'imidugudu yose igize Akarere n'abahagarariye imidigudu mu nama Njyanama z'utugari;
Abajyanama b'abagore bangana na 30% by'abagomba kugira Inama Njyanama z'utugari;
Komite nyobozi z'Inama y'Igihugu y'Abagore ku midugudu n'Utugari;
Komite nyobozi z'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko ku tugari;
Komite nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Abafite ubumuga ku tugari;
Amatora y'abahagarariye ibyiciro byihariye mu nama Njyanama z'utugari;
Abahagarariye utugari mu nama Njyanama z'imirenge;
N'amatora y'abagize Biro z'Inama Njyanama z'utugari.
Aya matora yabereye ku rwego rw'umudugudu yari agizwe n'ibice byinshi kandi biremereye, ari na byo byaduhaye inteko zatoye abagize Inama Njyanama z'imirenge. Ubwitabire mu matora y'Abayobozi b'inzego z'imitegekere y'Igihugu aho ahurira na EDPRS, ni ho dupimira igipimo cy'Imiyoborere tugezeho.