IRIBURIRO
Gahunda ya Girinka ni imwe muri gahunda z’Igihugu zashyizweho na HE Paul Kagame mu rwego rwo kuzamura imibereho n’ubukungu by’abanyarwanda.
Hagamijwe kugira ubworozi umusingi w’ubukire, kurwanya imirire mibi, guteza imbere ubuhinzi no kubanisha neza abanyarwanda
Mu myaka 10 kuva mu 2006-2016, mu Karere ka Kamonyi imiryango I8,340 yaragabiwe biturutse ku ngengo y’imari y’Igihugu, ubufatanye n’abafatanyabikorwa ndetse no Kwitura.
IBIBAZO BIKUNZE KUGARAGARA
Isesengura ku ishyirwamubikorwa rya gahunda ya Girinka ryagaragaje ibibazo bitandukanye, bimwe bishingiye kuri gahunda ubwayo n’uko ikurikiranwa n’ibindi bishingiye ku bagenerwabikorwa.
1. Inka zagurishijwe (barituye, batarituye)
2. Inka zimukanywe (ahantu hazwi cyangwa ahatazwi)
3. Inka zitari zanditse mu gitabo
4. Inka zibwe, n’ibindi….
INGAMBA
1. Gusinyisha amasezerano aborozi bose bahawe inka muri gahunda ya Girinka batayafite
2. Gukurikirana no guhana abantu bose bakoze amakosa muri iyi gahunda hakoreshejwe uburyo bw’ubutegetsi cyangwa mpanabyaha (Ref Itegeko Ngenga No 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana).
3. Guha imbaraga komite za Girinka ku Midugudu n’Utugari, kuzivugurura no gukurikirana imikorere yazo mu buryo buhoraho
4. Kuzuza ku gihe mu bitabo bya ngombwa no muri mudasobwa imibare yose ijyanye n’iyi gahunda no kuyishyira ku gihe (update)
AMABWIRIZA YA MINISITIRI NO 0001/2016 AGENGA IMITANGIRE N’IMICUNGIRE Y’INKA ZITANGWA MURI GAHUNDA YA GIRINKA
Aya mabwiriza afite ingingo 44
Ingingo ya mbere: icyo aya mabwiriza agamije
Ingingo ya 4: Umuryango worozwa
Ingingo ya 6,7,8,9: Komite za Girinka ku Mudugudu, Akagari, Umurenge, Akarere
Ingingo ya 33, 34, 35, 36: Inshingano za Komite za Girinka ku Mudugudu, Akagari, Umurenge, Akarere
ingingo ya 37: Ibibujijwe
Ingingo ya 38, 39, 40, 41: Ibihano bireba umukozi wa Leta, umuryango worojwe, ugura inka ya Girinka
Ingingo ya 42: Ibihano byo mu rwego mpanabyaha
Ibihano Administrative:
Bitangwa n’umuyobozi ubifitiye ububasha nyuma yo kugezwaho raporo igaragaza mu buryo budashidikanywaho amakosa yakozwe
Ibihano mu rwego mpanabyaha:
Reference: Itegeko Ngenga No 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana. (Art 323: kugurisha inka utaritura ni ukugurisha umutungo w’undi), (Art 436: gufata nabi inka), (Art 300: kwimukana inka nta burenganzira), etc.
Ushaka kubona amakuru ahagije kubijyanye n'ubuhinzi wasura izi mbuga: