Tariki ya 02 Nzeri 2016, Inama Njyanama y'Akarere ka Kamonyi yarateranye yemeza igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka mugice cy'Umujyi wa Kamonyi mu Mirenge ya Runda,Rugalika na Gacurabwenge. Iki gishushanyo kigaragaza aho buri gikorwa cyose kigomba kuba kiri ku butaka bw'aka Karere kugira ngo hirindwe ko habaho amakosa amwe n'amwe agendanye n'imyubakire.
Kuwa 13 Werurwe 2020, Inama Njyanama y'Akarere ka Kamonyi nyuma yo gukora isesengura no kureba uko imiturire yifashe mu Karere, yafashe icyemezo cyo kugena site zemerewe muri iki gihe kuba abafitemo ibibanza basaba ibyangombwa byo kubaka ibi bikaba biri mu rwego rwo gukurikirana neza uburyo muri iki gice cy'umujyi Imiturire igenda ikorwa hirindwa akajagari. Izindi nazo zikomye zikazagira igihe cyazo cyo kwemererwa kwakirwa ibyangombwa byo kubaka ariko bikazagenda bishingira ku gukomeza kuhageza ibikorwaremezo birimo amazi,amashanyarazi,....
Ubusanzwe,site zifatwa nk'igice cy'umujyi w'Akarere ka Kamonyi ziherereye mu Mirenge ya Runda, Rugalika na Gacurabwenge. Muri izo sites zo guturamo ibyangombwa byo kubakwa bitangwa hashingiwe ku gishushanyo mbonera cy'umujyi ( Kamonyi Master Plan).
Ahantu cyangwa "sites" zizakomeza gutangwamo ibyangombwa byo kubaka ni izi zikurikira:
A. Gacurabwenge hari site 3 za arizo site ya Mushimba, site ya Rubona (izi zaciwemo imihanda muri gahunda ya Leta), hamwe na site ya Nyagasozi irimo kurangira gutunganywa.
B. Rugarika site yemewe ni site ya Ntebe irimo kurangira gutunganywa, ahandi hose harahagaritswe.
C. Runda, sites za Rubumba_Rugazi, Nyabitare, na Nyagacyamu (aha hagejejwe ibikorwaremezo bikenewe). Hari kandi Nyagacaca yamaze kuzura ikenewe gusa kongerwamo imihanda, na site ya Nyagacyamo uciye Kamiranzovu irimo kurangira gutunganywa. Ahandi hose hasigaye muri iki gice cy'Umujyi harakomye.