Ishami ry’iterambere ry’ubucuruzi n’umurimo ni ishami rifasha mu bujyanama mu bucuruzi, ishoramari no gufasha urubyiruko mu kwihangira imirimo cyane cyane urwabonye amahugurwa y’ubumenyi ngiro mu bigo bikorana na WDA muri NEP (National Employment Program) dufatanyije n’abajyanama mu bucuruzi (BDA’s) 2 baboneka muri buri Murenge.
1. UBUCURUZI
Mu Karere hamaze kubakwa amasoko ya kijyambere 6 manini ( Kayenzi, Mugina, Musambira, Kamuhanda, Gashyushya na Gacurabwenge ) ndetse 2 matoya (Karama, Rwina ho mu Murenge wa Rukoma n’iry’I Nyarubaka) yose yubatswe na Leta hakaba n’andi 2 yubatswe n’Abafatanyabikorwa AGIR (Abiyemeje Guharanira Iterambere Rirambye) ryubatswe n’ikigo cya CEFAPEK, n’isoko rya bishenyi ryubatswe na COMMON MARKET Ltd.
Hari kandi amakusanyirizo y’amata mu Mirenge ya Nyamiyaga, Gacurabwenge, Rugalika na Kayenzi ndetse n’ikusanyirizo ry’imbuto n’imboga mu Murenge wa Rugalika.
Ku bufatanye n’abashoramari hubatswe kandi Agakiriro ka Bishenyi ahakorerwa ubukorikori bunyuranye hagamijwe gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kamonyi uuugizwe n’Imirenge ya Runda, Rugalika na Gacurabwenge.
Kanda hano AMABWIRIZA Y'UBUCURUZI ubone amakuru arambuye ku bucuruzi mu Karere
2. ISHORAMARI
Amakoperative ni amwe mu bihutiye gushora imari mu Karere bagamijwe guha agaciro umusaruro wabo maze Koperative ituze yiyubakira uruganda rutunganya ifu y’imyumbati izwi ku izina ry’AKANOZE, na COOPRORIZ ABAHUZABIKORWA nabo biyubakira uruganda rutunganya umuceri zose zo mu Murenge wa Nyamiyaga.
Mu mwaka 2015-2016 iyi Cooproriz Abahuzabikorwa biyubakiye urundi ruganda rutunganya ibicanwa mu bisigazwa by’umuceri hagamijwe kurengera ibidukikije narwo rwaruzuye rurakoraneza
Uyu mwaka kandi kuri MRPIC biyubakiye uruganda ruzajya rutunganya kawunga rukazaza rwuzuye rwatangiye gukora mu gihe gito kiri imbere. Bityo abahinzi bakaba biboneye aho bazajya bagurishiriza umusaruro w'ibigori hafi yabo.
URASHAKA KUMENYA IBYASHORWAMO IMARI MURI AKA KARERE?
Kanda kuri "Kamonyi opportunities" urebe ibikorwa byashorwamo imari muri Kamonyi. Kanda na hano urebe Ibigo by'ubucuruzi bunyuranye biri muri Kamonyi
3. Amahirwe atanu wasanga muri Kamonyi maze akaguhira