Gikondo: ikigo nderabuzima cya Gikondo cyabonye inzu nshya ipimirwamo indwara

Ubuyobozi bw’ ikigo nderabuzima cya Gikondo buravuga ko bwishimiye inyubako nshya ipimirwamo indwara zitandukanye (laboratoire) kuko ngo igiye kubafasha kwihutisha serivisi nziza bugeza ku bagana iki kigo. Ibi ubuyobozi bwabitangaje kuri uyu wakane mu muhango wo gutaha ku mugaragaro iyi nyubako wabereye ku cyicaro cy’iki kigo.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gikondo Sr Dorothee yavuze ubuto bwaho bakoreraga bwatumaga hari bimwe mu bikoresho bifashisha byangirika ibi bigatuma habaho gutinda kwa zimwe muri serivisi batanga ariko ngo kuba bubakiwe iyi nyubako, iki kibazo kigiye gukemuka burundu.

Iyi nzu ipimirwamo indwara (Laboratoire) yubatswe n’Akarere ka Kicukiro ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga Global Fund. Yuzuye itwaye miliyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwashimiye abafatanyabikorwa bafashije mu kubaka iyi nzu busaba iki kigo nderabuzima kuzayifata neza.