Amavu n'Amavuko ya Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango

Mu mwaka w’1992 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Minisiteri y’Umuryango n’Itarambere ry’Abagore, icyo gihe yitwaga ‘MIFAPROFE’.

Kuva mu mwaka w’1994, Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere ubwuzuzanye n’uburinganire no guteza imbere abari n’abategarugori. Izi mbaraga zigaragarira mu gushyiraho inzego zishinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye mu gihugu no guteza imbere abagore.

Inshingano za Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango zagiye zikura umunsi ku wundi kugirango ihangane n’ibibazo byari mu muryango Nyarwanda.

Mu 1994, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Minisiteri y’Umuryango n’Iterambere ry’Abagore yitwaga ‘MIFAPROFE’. Iyi minisiteri yashyizweho ngo ihangane n’ingaruka zari zatewe na Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Nyuma y’imyaka 3 iyi minisiteri ishyizweho, ni ukuvuga mu 1997, yongerewe inshingano, ishingwa no gukurikirana imibereho myiza y’abaturage ndetse ihindurirwa izina yitwa “Minisiteri y’Uburinganire, Umuryango n’Imibereho Myiza y’Abaturage, ‘MIGEFASO’”. Icyo gihe, yahawe inshingano zihariye zo gusubiza mu buzima busanzwe abari bahuye n’ihungabana n’ibibazo byatewe na Genocide yakorewe Abatutsi.

Mu 1999, hashyizweho Minisiteri y’Uburinganire n’Itarambere ry’Abagore ‘MIGEPROFE’, ihabwa inshingano zo kwita ku buringanire n’ubwuzuzanye no guteza imbere abagore, inahabwa inshingano zihariye zo gukurikirana no guhuriza hamwe inzego zishinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego zitandukanye by’umwihariko minisiteri.

Mu 2005, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yahawe gukorera mu nsi y’Ibiro bya Minisiteri w’Intebe, ihabwa inshingano zo gukurikirana uburinganire n’ubwuzuzanye, iterambere ry’umuryango no kurengera abana.

Kuva mu 2013, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ifite ubuzima gatozi

Abaminisitiri bayoboye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kuva mu 1992 (Kuva kuri Minisitiri uriho ubu)

Prof BAYISENGE Jeannette: Gashyantare 2020-Kugeza uyu munsi

Ambasaderi Soline NYIRAHABIMANA-Ukwakira 2018-Gashyantare 2020

Nyakubahwa Nyirasafari Espérance: Ukwakira 2016-Ukwakira 2018

Nyakubahwa Dr. Diane Gashumba: Werurwe, 2016-Nzeli, 2016

Nyakubahwa Gasinzigwa Oda: 2013-Werurwe 2016

Nyakubahwa Inyumba Aloysia: 2011-2012

Nyakubahwa Mujawamariya Jeanne d’Arc:2008-2011

NyakubahwaNyirahabineza Valerie: 2003-2008

Nyakubahwa Mukantabana Marie: 2002-2003

NyakubahwaMuganza Angelina: 1999-2002

Nyakubahwa Inyumba Aloysia: 1994-1999

Nyakubahwa Nyiramasuhuko Pauline: 1992-1994

To top