Basomyi bacu,

Nishimiye kubaha ikaze ku rubuga rwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Guverinoma y’u Rwanda yahaye iyi Minisiteri inshingano zo gushyiraho, guhuza no gushyira mu bikorwa ingamba zikwiye zigamije guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, guteza imbere abagore, imibereho myiza y’umuryango no kurengera abana bahabwa uburenganzira bwabo.

Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka w’2003 nk’uko ryavuguruwe tariki 24 Ukuboza, 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 10, 4° rishyira imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi, iterambere ry’umuryango no kurinda uburenganzira bw’abana. Guverinoma y’u Rwanda yashyize izi ngingo mu zihutirwa muri gahunda yo gusana no kongera kwiyubaka nyuma n’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyi ngingo y’itegekonshinga, iteganya ko abari n’abategarugori bagira BYIBURA 30% mu myanya ifatirwamo ibyemezo. Iri tegeko kandi mu ngingo ya 18, rivuga ko Guverinoma ifite inshingano zo kurinda umuryango nk’umusingi gakondo wa sosiyete nyarwanda. Ibi tubikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame usanzwe ari Indashyikirwa mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzanye.

Ni ingenzi gushyira imbaraga mu kubaka umuryango nyarwanda kuko ari wo fatiro ry’iterambere ry’igihugu; byose bitangirira mu muryango bityo tugomba kuwurinda tugirira abariho ubu ndetse n’abazaza.

Muri ikigihe; Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yibanda ku guteza imbere imibereho myiza y’umuryango n’imibanire myiza y’abawugize, kubungabunga uburenganzira bw’umwana duharanira kubarinda icyo aricyo cyose cyabahungabanya.

Ndashimira ubwitange ntagereranwa bw’abafatanyabikorwa batandukanye barimo ibigo bya Leta, Imiryango Impuzamahanga, Imiryango itegamiye kuri leta, Sosiyete sivile, Abanyamadini n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bafatanya na MIGEPROF kuzuza neza inshingano zayo.

Tuzakomeza gushyira hamwe mu gushishikariza buri wese kugira uruhare mu mibanire myiza y’abagize umuryango, kubaka ubushobozi bw’abaturage n’iterambere rirambye nk’uko bikubiye muri gahunda y’iterambere rirambye [NST1], kubaka umuryango utekanye utarangwamo ibibazo byose bihungabanya umudendezo w’abawugize birimo: imirire mibi n’igwingira, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, inda z’imburagihe ziterwa abangavu n’ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa abana.

Bafatanyabikorwa, nshuti namwe musura uru rubuga, tubahaye ikaze buri gihe ndetse turabashishikariza kujya mureba amakuru dushyiraho. Twishimiye inkunga, inyunganizi n’ibitekezo byanyu.

Murakoze!

Prof. BAYISENGE Jeannette

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango