Share Button

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga iziga ku gamba zo gukemura imbogamizi zikibangamiye uburinganire n’ubwuzuzanye

Kigali - 18 Ukwakira 2019 – Iyi nama yiswe ‘Global Gender Summit’ izabera mu Rwanda kuva tariki 25-27 Ugushyingo 2019 ibere muri Kigali Convention Center. Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ama Banki ashinzwe iterambere arimo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, nibwo bwa mbere izaba ibere ku mugabane wa Afurika. Biteganyijwe ko abantu bagera kuri 800 barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, Abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga, abikorera, Sosiyete sivile n’abashakashatsi bazitabira iyi nama.

 

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Amb. Soline NYIRAHABIMANA, yagize ati: ‘Ni ishema kuba u Rwanda rwaratoranyijwe ngo rwakire iyi nama izaba ibere ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere. Turizera ko iyi nama izaba umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye hagati y’abazayitabira kugira ngo twihutishe uburinganire n’ubwuzuzanye n’iterambere ry’abagore muri Afurika no ku isi hose.’

 

Iyi nama mpuzamahanga yiga ku buringanire igiye kuba ku nshuro ya kane nyuma y’izayibanjirije zabereye i Istanbul mu 2012, iyabereye I Manila mu 2014 n’iyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika I Washington mu 2016.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Uburinganire, Abagore n’Imiryango ya Sosiyete Sivile muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere Madamu Vanessa Moungar yavuze ko bahisemo kuzana iyi nama mu Rwanda kubera ubushake bw’ubuyuyobozi mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye no guteza imbere abagore.

Yagize ati:’Tunejejwe no kuba tuzanye isi yose guhurira ku mugabane wa Afurika ngo tuganire ku kibazo cy’uburinganire. Twatoranyije u Rwanda kubera ko muri Afurika no ku isi yose, u Rwanda ni igihugu cy’intangarugero mu birebana no kongerera ubushobozi no guteza imbere abagore.’

Uyu muyobozi yatanze urugero rwo kuba nyuma y’amategeko yimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye yashyizweho n’u Rwanda mu mwaka w’2013, abagore bakorana n’ibigo by’imari baravuye kuri 36 bagera kuri 63 mu mwaka w’2016.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Unpacking constraints to gender equality”, tugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye ‘Gukuraho imbogamizi ku buringanire n’ubwuzuzanye’. Ingingo zizibandwaho zikubiye mu bipimo bitatu biganisha ku kugera ku buringanire n’iterambere ry’abagore aribyo: kwihutisha uburyo bushya bwo gukorana n’ibigo by’imari, gushyiraho uburyo bworohereza abagore no gushishikariza abagore kugira uruhare mu bibakorerwa. Izi ngingo zizaganirwaho mu bice bitatu aribyo: imihindagurikire y’ibihe, iterambere ry’abikorera no kongerera ubushobozi abaturage.

 

Vanessa Moungaryagize ati: ‘Tuzamurika imishinga itandukanye yo guhindura uburyo bwo korohereza abagore gukorana n’ibigo by’imari muri Afurika kugira ngo dukureho icyuho kikigaragara ku jugabane wa Afurika kingana na Miliyari 42 z’Amadorari ya Amerika’

 

Biteganyijwe ko nyuma y’iyi nama mpuzamahanga, abazayitabira bazafatira hamwe ibyemezo by’icyakorwa mu gukomeza guteza imbere abagore.

 

Back