Share Button

Nyakubahwa Jeannette Kagame yasangiye Noheli n’Ubunani n’abana barenga 200

15 Ukuboza 2019-Ibirori byo kwakira abana no kubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire byabaye ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019 muri Village Urugwiro byitabirwa n’abana barenga 200 baturutse hirya no hino mu gihugu.

Ibi birori byaranzwe n’ibyishimo aho abana bakinnye imikino itandukanye igaragaza impano bifitemo nko kuririmba, gukina umupira w’amaguru, kuvuga amazina y’inka, imivugo, kwisiga amarangi mu maso. Nyuma yahoo Nyakubahwa Jeannette Kagame yahaye impano aba bana. Impano bahawe zirimo imipira yo gukina, ibitabo byo gusoma, ibikinisho, ibikoresho by’ishuri bizabafasha mu masomo yabo n’ibindi.

Back