Share Button

Prof. BAYISENGE Jeannette yarahiriye kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Kigali-28 Gashyantare 2020-Prof. Bayisenge Jeannette n’abandi bayobozi bakuru baherutse kwinjira muri Guverinoma barahiriye imirimo mishya imbere ya Perezida wa Repubika Nyakubahwa Paul KAGAME kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020.

Prof. Bayisenge yagizwe Minisitiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ku wa Gatatu w’iki Cyumweru ubwo Perezida wa Repubulika yavugururaga abagize Guverinoma nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Asimbuye Amb. Soline NYIRAHABIMANA wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegekonshinga n’Andi Mategeko. Amb. Soline, yari Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango kuva mu Ukwakira 2018 ubwo yasimburaga Esperance NYIRASAFARI.

Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’aba bayobozi uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Back