Share Button

‘Iyo abagore bungutse; twese turunguka nk’igihugu’-Perezida Kagame ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore

Tariki 09 Werurwe 2020- Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihijwe ku Cyumweru tariki 09 Werurwe 2020 ku nsanganyamatsiko igira iti:’Umugore ku Ruhembe mu Iterambere’. Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye ku rwego rw’umudugudu hirya no hino mu gihugu. Muri uyu mwaka, nta birori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’igihugu kubera ingamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe zo gukuraho amahuriro mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyizwi nka #COVID19 cyibasiye ibihugu bitandukanye.

Mu butumwa Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame yanditse ku rubuga rwa twitter, yagize ati: ‘Iyo abagore bungutse, twese turunguka nk’igihugu. Iterambere nyaryo ntiryagerwaho hatabayeho uburinganire. Mwarakoze kugira uruhare rwanyu rukwiye mu kubaka igihugu. Umunsi mwiza Mpuzamahanga w’Abagore kuri bashiki bacu, abagore n’abakobwa bacu bari mu Rwanda no hirya no hino ku isi.’

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof.  BAYISENGE Jeannette n’abandi banyacyubahiro bifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu w’Amahoro, akagali ka Rucyiri II, mu murenge wa Remera akarere ka Gasabo. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere yasabye abagore gukomeza kugira uruhare mu gukemura ibibazo bikibangamite iterambere ryabo harimo ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irishingiye ku gitsina, imirire mibi n’igwingira n’imirimo ikorwa n’abagore idahabwa agaciro.

Kwizihiza Umunssi Mpuzamahanga w’Umugore ni umwanya wo gusuzuma ibyagezweho mu iterambere ryabo n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu no gusuzuma imbogamizi bagihura nazo no kuzifatira ingamba. Umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe mu Rwanda nyuma y’imyaka 25 Guverinoma y’u Rwanda itangiye inzira yo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye no guteza imbere abagore, kubaha uburenganzira n’amahirwe yo kugira uruhare mu rugendo rwo kubaka igihugu. Ibi byose byagezweho kubera ubushake bwa Politiki n’ubushake bwa Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame wasubije ijambo abagore akimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore.  Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye (LONI) utangira kwizihizwa mu 1972 mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho n’abagore mu nzego zitandukanye nk’imibereho myiza, umuco n’urwego rwa politiki. Insanganyamatsiko ku rwego rw’isi muri uyu mwaka igira iti: 'I am a Generation Equity: Realizing Women’s Rights.’

Back