Share Button

U Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Imiryango mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19

Kigali- Ku wa Gatanu 17 Gicurasi 2020-Uyu munsi, u Rwanda rwifatanyije n'isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Imiryango hazirikanwa iyi nsanganyamatsiko: 'Twubake Umuryango ushoboye kandi Utekanye'.

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Imiryango, bije mu gihe u Rwanda n'isi yose byugarijwe n'icyorezo cya Koronavirusi cyagize ingaruka ku bantu benshi.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. BAYISENGE yagize ati: ‘Kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, nta birori bihuza abantu byateganyijwe kuri uyu munsi. Turizihiza uyu munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga twifashishije ibitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga aho dutanga ibiganiro bishishikariza buri wese kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.’

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Imiryango ni umwanya mwiza wo gukora ubukangurambaga ku bibazo bibangamira imibereho myiza y'umuryango hagamijwe kubishakira ibisubizo ndetse no kuganira ku iterambere ry’umuryango muri rusange.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yongeyeho ati: ‘Mu gihe twizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Imiryango;turashishikariza buri wese abagabo,abagore, abahungu n'abakobwa kwimakaza ihame ry'ubwuzuzanye mu rwego rwo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.’

Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, hakozwe ibiganiro ku bitangazamakuru bitandukanye byaba Radiyo na Televiziyo. Ikiganiro nyamukuru giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2020 aho kizatambuka kuri Radiyo na Televiziyo Rwanda no kuri Radiyo z’Abaturage zishamikiye kiri RBA kuva Saa 15:00-17:00. Iki kiganiro, kizitabirwa na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. BAYISENGE Jeannette, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imibere Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Nyakubahwa NYIRARUKUNDO Ignatienne, HABYARIMANA Charles, Umuyozozi wa Espérance n’umuryango w’ingangarugero.

Umunsi Mpuzamahanga w’Imiryango washyizwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 1993 mu mwanzuro wayo ‘A/RES/47/237.’ Uyu munsi wizihizwa buri mwaka tariki ya 15 Gicurasi mu rwego rwo kuzirikana akamaro umuryango mpuzamahanga uha abagize umuryango.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: 'Imiryango mu iterambere: Copenhagen & Beijing + 25'

Back