Share Button

U Rwanda rwizihije Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: ‘Malayika Murinzi; Umuhamagaro kuri buri Munyarwanda’

Kigali- Uyu munsi tariki ya 16 Kamena, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika hazirikanwa iyi nsanganyamatsiko:’ Malayika Murinzi; Umuhamagaro kuri buri Munyarwanda’. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rwa Afurika igira iti: 'Ubutabera bubereye umwana muri Afurika'.

Mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi nta birori bihuza abantu byabaye. Ni muri urwo rwego, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ibinyujije muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana n’abandi bafatanyabikorwa bateguye ubutumwa butambuka mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga bakangurira buri wese kurerera abana mu muryango, kubaha uburere buboneye no kubarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose. MIGEPROF kandi yongeye gushishikariza abaturarwanda kwitabira gahunda ya Malayika Murinzi hagamijwe kurerera abana bose mu muryango

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. BAYISENGE Jeannette yagize ati: ‘Kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, ni umwanya mwiza wo kongera kuzirikana ku ndangagaciro yo gufata umwana wese nk’uwawe. Ni inshingano zacu twese kurerera abana mu muryango tukabarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose.’

 Minisitiri Bayisenge yongeyeho ati: ‘Mu gihe twihiza uyu munsi, turishimira ibyagezweho mu gushyira mu bikorwa Gahunda Ivuguruye yo Kwita ku Mwana yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu 2012. Turashimira kandi ba Malayika Murinzi ku ruhare rwabo mu kurinda no guteza imbere uburenganzira bw’abana.’

Ubukangurambaga bwa 'Malayika Murinzi' bwatangijwe muri 2007 bufite intego yo gushimira abantu bagaragaje impuhwe n’ubwitange bidasanzwe mu kurera, kwita no kurinda abana batishoboye bakabakira mu miryango yabo.

Gahunda ya 'Malayika Murinzi' ni igitekerezo cyaturutse kuri gahunda y’Umuryango w’Abafasha b’Abakuru ba Afurika (OAFLA) yitwa 'Wite ku mwana wese nk'uwawe’ yatangijwe mu 2005. Muri iyi gahunda ababyeyi bagera kuri 216 bahawe ishimwe na Nyakubahwa Jeannette Kagame nk'ikimenyetso cy'ubwitange budasanzwe bagaragaje. Kugeza ubu, mu gihugu hose habarurwa ba Malayika Murinzi bagera ku 4,440.

Kuva mu 1991, Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa n’ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe buri tariki ya 16 Kamena. Iyi tariki yashyizweho n’icyahoze ari Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA) mu rwego rwo kwibuka abana b’I Soweto muri Afurika y’Epfo baguye mu myigaragambyo yo 1976 ubwo abana b’abanyeshuri bagera ku gihumbi biraye mu muhanda bagakora imyigaragambyo yamagana uburezi budafite ireme bahabwaga banasaba ko bakwigishwa mu ndimi kavukire zabo. Kuri uwo munsi, abashinzwe umutekano barabarashe hapfamo abatari bake.

Back