Share Button

Guverinoma yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa ku gitsina rikorerwa abana

Kigali, Ku wa 12 Ukwakira 2020-Ubu bukangurambaga buhuriweho n’inzego zitandukanye bufite insanganyamatsiko igira iti: Ijwi Ryanjye-Ndinda Ihohoterwa rikorerwa ku gitsina’; bwatangirijwe na Nyakubahwa Jeannette Kagame mu nama yo mu rwego rwo hejuru yahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa ubusanzwe wizihizwa tariki ya 11 Ukwakira buri mwaka.

Ubwo yatangizaga ubu bukangurambaga, Nyakubahwa Jeannette KAGAME yagize ati: Iyo urebye ibyakozwe byose kugeza ubu, bitera umuntu kugerageza gushakisha impamvu-muzi, ituma icyaha cyo guhohotera abana kidacika burundu.

Nyakubahwa Jeannette KAGAME yongeyeho ati: ‘Ibi bitera no gutekereza ko umuntu ari mugari koko. Iyo urebye usanga duhora dutungurwa n’ibyo umuntu yakoze, rimwe na rimwe ubwenge n’imibanire y’abantu bigatuma tutabyemera cyangwa tutabyiyumvisha. Kumva ko umubyeyi, umuvandimwe cyangwa umurezi yakoze icyaha cyo guhohotera umwana.

Ubu bukangurambaga buhiriweho n’inzego zitandukanye buje mu gihe imibare igaragaza ko ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa ku gitsina rikorerwa abana byiyongereye. Imibare itangwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha igaragaza ko byibura abana bagera ku 10, 456 bakorewe ihohoterwa rikorerwa ku gitsina mu myaka 3 ishize. Abenshi muri aba bana bari mu kigero cy’imyaka iri ya 15,17 no mu nsi y’imyaka 10. 98% muri aba bana ni abakobwa mu gihee 2% gusa ari abahungu.

Mu ijambo ry’ikaze mu gutangiza ubu bukangurambaga, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. BAYISENGE Jeannette: ‘Kurwanya icyaha cyo gusambanya abana bisaba ko dukorana twese, tugahuza imbaraga. Ni nshingano zacu twese, yaba abashyiraho politiki n’amategeko, abafatanyabikorwa batandukanye, Sosiyete Sivile, Abanyamadini/Amatorero, by’umwihariko ni inshingano z’ababyeyi n’abaturage hahandi aho dutuye muri rusange kuko niho ibi byaha bikorerwa, dukwiye rero kumva ko iki kibazo kigira ingaruka ku bana bacu kitureba twese.

Mu biganiro byatanzwe kuri uyu munsi, hagaragajwe ko ihohoterwa rikorerwa ku gitsina rikorerwa abana rigira ingaruka nyinshi ku bana barikorewe. Izi ngaruka zirimo iz’ubuzima nko gutwita imburagihe (ku bana b’abakobwa), indwara ziterwa kwangirika ku imyanya ndangagitsina, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA n’izindi. Hari kandi indwara zishingiye ku mitekerereze nk’agahinda gakabije gatewe no kwiyanga, ihungabana, gutotezwa no gutereranwa n’imiryango/abavandimwe, hakaba n’ingaruka zishamikiye ku bukungu nk’ubukene, guta ishuti n’izindi.

Nyakubahwa Jeannette Kagame, yatanze umukoro wo gutekereza ku ngamba zidasanzwe zo guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

 Yagize ati: ‘Ndasaba buri wese, mu rwego arimo, ko dutekereza ku ngamba zidasanzwe “Aggressive and Innovative Measures”. Dutekereze icyakorwa kugira ngo imanza z’abakekwa n’abahamijwe iki cyaha, zihutishwe. Abanyamategeko mu nzego zose, baturebere niba iki cyaha, kidakwiye gushyirwa mu byaha bidasaza.’

Ubu bukangurambaga buzamara igihe cy’umwaka buzibanda ku kwigisha abaturage ingamba zo gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa ku gitsina rikorerwa abana. Ibindi bikorwa by’ingenzi bizibandwaho, birimo kumurika urutonde rw’abahamwe n’icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kumurika ubushakashatsi ku mpamvu muzi zituma habaho icyaha cyo gusambanya abana no gukora urutonde rw’abana bakorewe ihohotterwa rikorerwa ku gitsina mu rwego rwo kubaha ubufasha bukomatanyije.

 Kanda hano urebe ijambo rya Nyakubahwa Jeannette Kagame

Back