• Remarks by BUSINGYE Johnston Minister of Justice/Attorney General of Rwanda 07 September 2020
  • IJAMBO RYA MINISITIRI W’UBUTABERA AKABA N’INTUMWA NKURU YA LETA MU MUHANGO W’ISOZA RY’AMAHUGURWA Y’ABANGENZACYAHA
  • UBUTUMWA BWA MINISITIRI W’UBUTABERA/INTUMWA NKURU YA LETA MU NAMA NYUNGURANABITEKEREZO KU IRANGIZWA RY’INYANDIKOMPESHA, LEMIGO HOTEL, 05/08/2020
  • IJAMBO RY’UMUSHYITSI MUKURU MU MUHANGO WO GUSEZERA KU BAPOLISI BASHYIZWE MU KIRUHUKO CY’I ZABUKURU
  • UMWIHERERO W'ABAKOZI BA MINIJUST BAFITE AHO BAHURIYE BYA HAFI N'IMARI N'UMUTUNGO WA LETA (PUBLIC FINANCE MANAGEMENT)
  • IJAMBO RYA MINISITIRI W’UBUTABERA AKABA N’INTUMWA NKURU YA LETA MU MUHANGO W’ISOZA RY’ICYICIRO CYA 16 CY’AMAHUGURWA Y’IBANZE Y’ABAPOLISI
  • KEYNOTE ADDRESS BY THE MINISTER OF JUSTICE/ATTORENY GENERAL ON THE GRADUATION DAY OF POLICE SENIOR COMMAND AND STAFF COURSE 08 (12.06.2020)
  • UBUTUMWA BWA MINISITIRI W’UBUTABERA/INTUMWA NKURU YA LETA MU NAMA N’ABUNZI BO MU KARERE KA MUSANZE, 12/06/2020
  • Speech for the Launching of the Rwanda Law Journal Minister of Justice/Attorney General, Kigali, 10th March 2020
  • IJAMBO RYA MINISITIRI W’UBUTABERA AKABA N’INTUMWA NKURU YA LETA MU NAMA Y’ABAYOBOZI “SOBANUKIRWA IBYAHA UBYIRINDE; TURWANYE IHOHOTERWA RIKORERWA MUNGO, NIRIKORERWA ABANA” Rulindo, ku wa 25/02/2020
  • IJAMBO RYA MINISITIRI W’UBUTABERA AKABA N’INTUMWA NKURU YA LETA MU MUHANGO WO KURAHIRA KW’ABAGENZACYAHA, Rulindo, 25 Gashyantare 2020
  • IJAMBO RYA MINISITIRI W’UBUTABERA AKABA N’INTUMWA NKURU YA LETA MU NAMA Y’ABAYOBOZI “SOBANUKIRWA IBYAHA UBYIRINDE; TURWANYE IHOHOTERWA RIKORERWA MUNGO, NIRIKORERWA ABANA”, Nyanza, ku wa 11/02/2020
  • IJAMBO RYA MINISITIRI W’UBUTABERA AKABA N’INTUMWA NKURU YA LETA MU MUHANGO WO KURAHIRA KW’ ABAGENZACYAHA, Nyanza, ku wa 11/02/2020
  • CLOSING REMARKS AT “INCITEMENT AND DEHUMANIZATION AS PRECURSORS TO GENOCIDE AND CRIMES AGAINST HUMANITY” CONFERENCE Commemorating the 25th Anniversary of the Genocide against the Tutsi & the 75th Anniversary of the Liberation of Auschwitz-Birkenau
  • IJAMBO RYA MINISITIRI W’UBUTABERA AKABA N’INTUMWA NKURU YA LETA MU NAMA Y’ABAYOBOZI SOBANUKIRWA IBYAHA UBYIRINDE; TURWANYA IHOHOTERWA RIKORERWA MUNGO, TURWANYE GUSAMBANYA ABANA KARONGI, KUWA 31/1/2020
  • KEY NOTE ADRESS BY THE MINISTER OF JUSTICE/ ATTORNEY GENERAL

    INGINGO ZO KUGANIRIZA ABUNZI KARONGI & MUHANGA 15/09/2015

     “KOMITE Y’ABUNZI, IGISUBIZO KU BANYARWANDA MU GUKEMURA AMAKIMBIRANE MU BURYO BUNOZE, BWIHUSE KANDI BUHENDUTSE”.

     

    Mu gushyira mu bikorwa iyo nsanganyamatsiko, murasabwa:

    ·   Gukomeza kubanisha abanyarwanda mu mahoro no mu bworoherane;

    ·         Kugaragaza no kugendera ku kuri mu bibazo byose musuzuma;

    ·         Gutanga serivisi yihuse (kwihutisha gukemura ibibazo mugezwaho)

    ·    Gukemura burundu amakimbirane mugezwaho. Ibyo birasaba ko mufata imyanzuro y’ukuri, isobanutse;

    ·         Nimukemura  ayo makimbirane agenda avuka mu baturanyi, mu bavandimwe muzaba mutanze umusanzu mu gukumira ubukene atera, inzangano ndetse n’ibyaha (urugero mujya mwumva abagabo bica abagore babo, abagore bica abagabo babo, abana bica ababyeyi, etc…. kubera amakimbirane aba yavutse hagati yabo bakananirwa kuyikemurira hakabura n’uyabakemurira );

     

    ž  Indangagaciro zikwiye kubaranga ni izi zikurikira :

     Kwanga umugayo, Kudahemuka, Kwitanga, Kuvugisha ukuri, Kutabogama, Ubworoherane, Kwibwiriza, Kwiyubaha, Kuba intangarugero no Kugira ibanga ry’akazi.

     

    ž  Dufatanye mu kumvisha bagenzi bacu ko icyo dupfana kiruta icyo dupfa;ž 


    Murebe intambwe tumaze gutera, ibyo Igihugu cyacu kimaze kugeraho mu kwikura mu bukene  no mu zindi ngaruka za jenoside. Ibyo byose twabigezeho kubera gushyira hamwe mu myumvire no muri politike no kumenya kwishakamo ibisubizo;


    ž  Dufatanye kumvisha abandi ko tudakwiye kwemera gusubizwa inyuma cyangwa kudindizwa n’amakimbirane ashingiye ku bintu bitanganya uburemere cyangwa ubukana n’ibyo twashoboye kwikemurira ;

     

    ž  Twihe intego zigamije:

    ·         Gukumira amakimbirane iwacu;

    ·         Mu gihe kandi yaba yanze akagaragara, twiyemeze kuyakemura ku bwumvikane, neza kandi vuba;

    ·         Ibyo bizagerwaho mu gihe tuzaba tubona ko abantu bose bareshya, nta muntu uruta undi imbere y’Abunzi.