Serivisi za Notariya
1. IBYICIRO BY’ABANOTERI
Abanoteri bari mu byiciro bikurikira:
- umukozi wa Leta ufite mu nshingano imirimo y’ubunoteri muri Minisiteri;
- Ambasaderi cyangwa Umunyamabanga wa mbere wa Ambasade mu gihe Ambasaderi adahari;
- umukozi ushinzwe imirimo y’ubunoteri muri Serivisi ya Leta ifite guteza imbere ishoramari mu nshingano zayo;
- umukozi w’Akarere ufite mu nshingano ze ibijyanye n’amategeko;
- umukozi w’Akarere ku rwego rw’Umurenge ufite mu nshingano ze gukemura ibibazo by’abaturage;
abakozi bafite mu nshingano ibijyanye n’ubutaka ari bo:
a. Umubitsi w’Impapurompamo;
b. Umubitsi w’Impapurompamo Wungirije n’umukozi ufite mu nshingano ze iyandikisha ry’ubutaka n’ibijyanye n’amategeko mu ifasi y’iyandikisha ry’ubutaka igihe Umubitsi Impapurompamo Wungirije adahari;
c. Umukozi ukuriye ibiro by’ubutaka ku rwego rw’Akarere;
d. Umukozi ufite ubutaka mu nshingano ku rwego rw’Umurenge;
- Undi muntu wese wikorera wabiherewe ububasha na Minisitiri.
2. IBISABWA KUGIRA NGO UMUNTU ABE NOTERI
Kugira ngo umuntu akore umurimo w’ubunoteri agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- kuba afite ubwenegihugu nyarwanda;
- kuba afite imyaka y’ubukure yemewe n’amategeko;
- kuba afite nibura impamyabumenyi ihanitse mu mategeko cyangwa ihwanye nayo;
- kuba atarigeze guhanishwa igihano cy’igifungo cyabaye ndakuka kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6) kitahanaguwe n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurabusembwa;
- kuba atarirukanywe ku kazi yakoraga biturutse ku bihano byo mu rwego rw’imyitwarire;
- kugira uburambe bw’imyaka nibura itanu (5) mu kazi kerekeranye n’amategeko igihe ari umunoteri wikorera.
3. IBITABANGIKANYWA N’UMURIMO W’UBUNOTERI
- Umunoteri ntiyemerewe gukora imirimo ikurikira:
- ubucamanza;
- ubushinjacyaha;
- ubuhesha bw’inkiko;
- ubwanditsi bw’urukiko;
- undi murimo wa Leta cyangwa w’uwikorera uretse uwabiherewe ububasha na Minisitiri.
4. Ibisabwa kugira ngo inyandiko ishyirweho umukono:
- Kitansi igaragaza ubwishyu bw’inyandiko isabirwa gushyiraho umukono wa noteri, yishyurwa muri RRA;
- Inyandiko ikeneye serivisi ya noteri;
- Inyandiko z’irangamimerere zakorewe mu bwanditsi bw’irangamimerere zigomba kuba zujujwe neza n’umwanditsi w’irangamimerere, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, kandi ari we ubwe wazishyizeho umukono.
Ibisobanuro birambuye wabisanga mu itegeko N0 13 bis/2014 ryo ku wa 21/05/2014, mu igazeti ya Repubulika y’u Rwanda N0 Special bis yo ku wa 29/05/2014. kanda hano wisomere itegeko