Abunzi

Komite y’abunzi

Komite y’Abunzi ni urwego rushinzwe kunga ababuranyi igihe cyose mbere y’uko bashyikirizwa inkiko zifite ububasha bwo kuburanisha ibirego

biri mu bubasha bwa Komite y’abunzi.

Umurimo w’abagize Komite y’Abunzi ni umurimo w’ubwitange udahemberwa.

Ku rwego rw’Akagari kimwe no ku rw’Umurenge, Komite y’Abunzi igizwe n’abantu barindwi (7) b’inyangamugayo, bose bagomba kuba batuye mu Kagari no mu Murenge, bitewe n’urwego barimo, kandi bazwiho bushobozi bwo kunga. Abagize Komite y’Abunzi batorwa n’Inama Njyanama y’Akagari cyangwa y’Umurenge, bitewe n’urwego barimo, mu bantu batari abakozi bo mu nzego z’ibanze cyangwa se z’ubutabera. Batorerwa igihe cy’imyaka itanu (5) gishobora kongerwa.

Abagize Komite y’Abunzi bagomba kuba barimo nibura mirongo itatu ku ijana (30%) b’abagore.

Ku bisobanuro birambuye soma Itegeko N0 37/2016 of 08/09/2016 rigena imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’abunzi