Abahesha b'Inkiko
Umuhesha w’Inkiko ni umuntu wese wemerewe gukora umurimo wo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko n’izindi nyandikompesha ziriho inyandikompuruza, no gukora indi mirimo ijyanye n’ububasha bwe.
1. Ibyiciro by’abahesha b’inkiko
Abahesha b’inkiko bari mu byiciro bibiri:
1.1. Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga
Umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga ni umukozi wa Leta ufite imirimo ashinzwe ahabwa n’itegeko ububasha bwo kuba umuhesha w’inkiko mu gihe akiri muri uwo murimo.
Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga ni aba bakurikira:
10 Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Karere;
20 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge;
30 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari;
40 Abungirije abayobozi b’Ibiro by’Ubutabera bishinzwe kugira inama abaturage;
50 Umukozi wa Minisiteri ufite mu nshingano gukurikirana irangizwa ry’imanza;
60 Umuyobozi wa gereza;
70 Abandi babihererwa ububasha n’itegeko.
Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bahabwa ubwo bubasha bagishyirwa mu myanya y’akazi ibubahesha kandi bamaze kubirahirira, bakabutakaza igihe bayivuyeho.
1.2. Abahesha b’Inkiko b’Umwuga:
Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ni abakora umurimo wo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko n’izindi nyandiko mpesha ziriho inyandiko mpuruza, no gukora imirimo ijyanye n’ububasha bwabo, bakabikora nk’akazi kabo k’ibanze.
Ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kuba umuhesha w’Inkiko w’Umwuga:
Uwemerewe gukora imirimo y’ubuhesha bw’Inkiko bw’umwuga agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
10 Kuba afite ubwenegihugu bwa kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba;
20 Kuba yujuje nibura imyaka makumyabiri n'umwe (21) y'amavuko;
3°Kuba afite nibura impamyabumenyi ihanitse mu by'amategeko cyangwa indi
bingana;
4°Kuba afite icyemezo cy’uko atakatiwe igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6);
50 Kuba yatsinze ikizamini cyanditse.
1.2.1. Abadashobora kwemererwa gukora umwuga w'ubuhesha bw'inkiko
Abantu bakurikira ntibashobora kwemererwa kuba abahesha b'inkiko b'umwuga:
1° Umuntu wese wakatiwe n'inkiko igihano cy'igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6);
2° Umuntu wese wirukanywe mu rugaga rw'ababuranira abandi;
30 Umuntu wese wirukanwe mu kazi kubera ibikorwa bibangamiye icyubahiro,
ubunyangamugayo n'ubudakemwa mu mico no mu myifatire.
1.2.2. Ibitabangikanywa n'umwuga w'ubuhesha bw'inkiko
Umurimo w'ubuhesha bw'inkiko bw'umwuga ntushobora kubangikanywa n'imirimo ikurikira:
1° Umucamanza cyangwa umushinjacyaha;
2° Kuburanira abandi mu nkiko;
30 Umwanditsi w'urukiko;
40 Kuba umukozi wa Leta cyangwa kugira undi murimo uhemberwa.
Icyakora, umurimo w'ubuhesha bw'inkiko bw'umwuga ushobora kubangikanywa n'imirimo yo kwigisha mu mashuri makuru na za kaminuza, iy'ubushakashatsi, iy'ubuvanganzo, iy'ubugeni n'ubuhanzi.
1.2.3. Gusaba kuba umuhesha w’inkiko w’umwuga
Ushaka kuba umuhesha w’inkiko w’umwuga yandikira Minisitiri w’Ubutabera ibaruwa ibisaba ishinganye mu iposita cyangwa itanzwe mu ntoki agahabwa
gihamya ko yakiriwe, yometseho impapuro zigaragaza ko yujuje ibisabwa , akagenera kopi Perezida w’Urugaga na Perezida w’Urukiko Rukuru.
Ku bisobanuro birambuye wasoma itegeko N0 12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 rigenga umurimo w’abahesha b’inkiko
2. Ibiciro fatizo by’imurimo y’abahesha b’inkiko b’umwuga
Ibiciro fatizo by’imirimo y’abahesha b’inkiko b’umwuga byashyizweho n’iteka rya Minisitiri Nº023/MOJ/AG/2017 ryo ku wa 23/10/2017 rikaba ryarasohotse mu Igazeti ya Leta n° 43 yo ku wa 23/10/2017 (kuva kuri paji 79).