Inshingano

Minisiteri y’Ubutabera/Serivisi z’Intumwa Nkuru ya Leta ifite inshingano rusange yo gushyiraho no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’ubutabera kuri bose.

By’umwihariko, Minisiteri y’Ubutabera/Serivisi z’Intumwa Nkuru ya Leta

ishinzwe ibi bikurikira:

 1°Gushyiraho, kumenyekanisha no guhuza ishyirwa mu bikorwa rya politiki, ingamba na gahunda binyuze mu:

a.       Gutangiza, gushyiraho no kumenyekanisha politiki y’Igihugu, ingamba na gahunda bijyanye no guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko n’ubutabera kuri bose;

b.     Guteza imbere gahunda zo gufasha abaturage kumenya no gusobanukirwa amategeko n’uburenganzira bwa muntu, no guteza imbere ubutabera kuri bose;

c.       Guteza imbere ubutwererane hagati y’inzego z’ubucamanza zo mu karere n’izo ku rwego mpuzamahanga hagamijwe kurushaho kunoza imikorere y’inzego z’ubucamanza z’u Rwanda.

 2. Gutegura no guhuza ibikorwa bijyanye n’amategeko binyuze mu:

 a.   Gushyiraho ingamba zirebana no kugenzura uburyo ubutabera butangwa n’iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga;

b.     Gushyiraho uburyo buteza imbere uruhare rw’urwego w’ubucamanza mu bijyanye n’Ubumwe n’Ubwiyunge, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kugeza ubutabera kuri bose, kurwanya ruswa no guteza imbere Uburenganzira bwa Muntu;

c.     gushyiraho ingamba zigamije imyandikire   myiza   y’inyandiko z’amategeko  no  guhuza  amategeko n’amabwiriza by’Igihugu n’amategeko Mpuzamahanga u Rwanda ruba rwashyizeho umukono cyangwa rwemeje burundu.

 3. Gushyiraho amategeko n’amabwiriza n’inzego zishinzwe kubahiriza

amategeko n’inzego nto zizishamikiyeho binyujijwe:

 a.     Gutegura amategeko agenga kubungabunga umutekano imbere mu gihugu n’ajyanye no kurinda umutekano w’abantu n’uw’ibintu byabo;

b.       Ishyirwa mu bikorwa n’imenyekanisha by’amahame ngenderwaho n’amabwiriza bijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko  na  serivisi  zijyanye n’ifunga n’igororwa ry’imfungwa;

 4. Guteza imbere ubushobozi bw’inzego n’abakozi mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko n’ifunga n’igororwa ry’imfungwa;

5. Guteza imbere ubutwererane hagati y’inzego zo mu karere n’inzego mpuzamahanga mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko n’ifunga n’igororwa ry’imfungwa;

6. Gutanga inama ku mategeko no guhagararira Leta n’ibigo byayo binyuze mu:

 a.    Kugira inama Guverinoma n’Ibigo byose bya Leta cyangwa ibishamikiye kuri Leta mu bijyanye n’amategeko;

b.     Guhagararira  Guverinoma  mu  manza zose    iregwamo    cyangwa    iregamo cyangwa   yahamagawemo   haba   mu gihugu   imbere cyangwa ku rwego mpuzamahanga;

 7. Gushyiraho uburyo bwo kongerera ubushobozi Urwego rw’Ubutabera hagamijwe kunoza imikorere n’imitunganyirize y’inzego zirugize.

8. Gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya politiki, ingamba na gahunda by’Urwego rw’Ubutabera n’izindi nzego zirushamikiyeho binyuze mu:

 a.       gushyiraho ibipimo bifasha mu ikurikirana  n’igenzura  ry’ingaruka z’ishyirwa  mu  bikorwa  rya  politiki, ingamba  na  gahunda  by’Urwego rw’Ubutabera ku iterambere no guteza imbere ubutabera kuri bose;

b.       Guhuza imibare itangwa n’Inzego z’Ubutabera ndetse n’Inzego z’Ibanze ku birebana n’Ubutabera;

c.       Gukorera  Guverinoma  raporo  mu  gihe runaka   na   buri   mwaka   ku   ngaruka z’ishyirwa  mu  bikorwa  rya  politiki, ingamba   na  gahunda   ku   birebana n’iyubahirizwa   ry’amategeko   mu Rwanda;

Gushaka ibikenewe    mu    iterambere ry’Urwego  rw’Ubutabera  n’ingamba zigendanye narwo.