MININFRA yibutse ku nshuro ya 21 abari abakozi ba MINITRAPE na MINITRANSCO

Minisitiri James MUSONI amurika amazu yubakiwe abacitse ku icumu rya genoside yakorewe abatutsi muri 1994

Kigali, ku wa 08/05/2015- Minisiteri y`Ibikorwa Remezo (MININFRA) n`ibigo biyishamikiyeho, yibutse abari abakozi ba Minisiteri y`Imirimo ya Leta n`Ingufu (MINITRAPE) na Minisiteri ya Taransiporo n’ Itumanaho (MINITRANSCO) bazize jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Umuhango wo kwibuka abo bakozi wabanjirijwe n`igikorwa cyo kumurika amazu yubakiwe abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ari mu Kagari ka Mukuyu, Umurenge wa Ndera,  Akarere ka Gasabo.

Imiryango 44 y`abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yubakiwe amazu n`abaterankunga banyuranye ariko nk`uko byatangajwe na James MUSONI, Minisitiri w`Ibikorwa Remezo, “amwe muri ayo mazu yarasenyutse, Minisiteri y`Ibikorwa Remezo itanga umusanzu wo kuyasana no kuyagezaho ibikorwa remezo birimo amazi, umuriro w`amashanyarazi na biogas”. Minisitiri James MUSONI yakomeje avuga ko ”Minisiteri y`Ibikorwa Remezo izakomeza kuba hafi y`abagize iyo miryango kugira ngo ubuzima bwiza ibifuriza bashobore kubugeraho”.

Kuri uwo munsi, abakozi ba Minisiteri y`Ibikorwa Remezo banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, aho basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe abaruhukiye muri urwo rwibutso. Minisiteri y`Ibikorwa Remezo yateye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, inkunga ingana n`amafaranga y`u Rwanda ibihumbi Magana atanu.

Mu butumwa yatangiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ingufu n`Amazi muri Minisiteri y`Ibikorwa Remezo, yasabye abo bakozi kwigira ku mateka basobanuriwe, bakarwanya abagifite ingengabitekerezo ya jenoside hamwe n`abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose, bagaharanira ko jenoside itazongera kuba mu Rwanda ukundi.

Imihango yo kwibuka abari abakozi ba MINITRAPE na MINITRANSCO bazize jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yabereye ku cyicaro cya Minisiteri y`Ibikorwa Remezo ku Kacyiru ku mugoroba, aho abakozi ba MININFRA n`ibigo biyishamikiyeho bifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo bakoraga muri izo Minisiteri. Nyuma y`imihango yo gushyira indabo ku rwibutso Minisiteri yubatse rwanditseho amazina yabo hagacanwa n`urumuri rw`icyizere, hatanzwe ubuhamya bunyuranye bwibanze ku kugaragaza uburyo jenoside yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa n`uruhare rw`ingabo za FPR Inkotanyi mu kuyihagarika no gutabara abicwaga.

Mu butumwa bwe, Minisitiri James MUSONI, yihanganishije imiryango yabuze ababo, agaragaza ko ubutegetsi bubi bwaranzwe n`amacakubiri n`ubukoloni ari byo byatumye jenoside ishoboka mu Rwanda. 

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kubaka igihugu cyasenywe na jenoside, Leta y`u Rwanda ishyize imbere imiyoborere myiza (good governance), gahunda zigamije imibereho myiza y`Abanyarwanda nka “Girinka Munyarwanda”, gahunda zigamije ubumwe bw`Abanyarwanda nka “Ndi Umunyarwanda”, “Kwigira, kwihesha agaciro” n`izindi, zigamije kubaka u Rwanda n`Abanyarwanda kugira ngo jenoside itazongera ukundi. Yasabye ubufatanye bwa buri wese mu kwamagana abahakana n`abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 aho bari hose.