Football: MININFRA yegukanye igikombe muri shampiyona y’imikino y’abakozi muri za Minisiteri n’Ibigo bya Leta mu Rwanda

Eng. UWASE Patricie, Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA hamwe n`abakinnyi bishimira igikombe cy`intsizi ikipe ya Minisiteri yari imaze gushyikirizwa.

Ku cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2020, ni bwo hashojwe shampiyona y’imikino ihuza abakozi bo muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta mu byiciro binyuranye by`imikino: Football, Volleyball ndetse na Basketball.

Ni ku nshuro ya mbere Mininfra itwaye igikombe muri shampiyona y’mikino ihuza abakozi mu Rwanda, ikaba yarakegukanye itsinze RTDA kuri penaliti 5-4 nyuma y`uko umukino wahuje amakipe yombi ku wa gatanu tariki 24 Mutarama 2020 warangiye amakipe anganya ibitego 2-2.

Iyi shampiyona itegurwa n`Ishyirahamwe Nyarwanda Rishinzwe guteza imbere Siporo y`Abakozi (ARPST). Ibigo cyangwa za Minisiteri bifite abakozi bari munsi y’ijana bikina mu rwego (Categorie B), ibifite abakozi bari hejuru y’ijana bigakina mu rwego A (Categorie A) mu gihe ibigo by’abikorera na byo bikina mu cyiciro cyabyo.

Muri iyi shampiyona yatangiye mu kwezi kwa munani umwaka ushize wa 2019, ikitabirwa n’ibigo bigera kuri 53, ikipe ya Mininfra yaserukanye ibakwe mu makipe yo mu rwego rwa B dore ko yari yarahize rugikubita kutazahusha intsinzi.

Mu itsinda yari irimo, Mininfra yatsinze amakipe mu mikino yombi ku buryo bukurikira: MININFRA 3-0 NAEB; MININFRA 10- 3 MIJEPROF, MININFRA 5 -1 MIFOTRA. 

Muri kimwe cya kabiri, MININFRA yatsinze MINIYOUTH 2-1, na ho ku mukino wa nyuma, itsinda RTDA nk’uko byavuzwe haruguru.

Kimwe n’andi makipe yabaye aya mbere mu byiciro byayo, ikipe ya MININFRA yahembwe igikombe, amafaranga y’u Rwanda 80,000 n’umupira wo gukina.

Ikindi ni uko uyu mwaka, ikipe zabaye iza mbere zikazasohokera u Rwanda mu gikombe cy’isi giteganyijwe kubera mu gihugu cy’u Bugereki (Greece) mu kwezi kwa Kamena 2020.

Umutoza w’ikipe ya MININFRA Bwana Sam Mwesigye avuga itsinzi MININFRA yagezeho iyikesha umuhate n’umurava by`abakinnyi, kuba Minisiteri idahwema kubashyigikira mu bijyanye na Siporo ndetse n’ubufatanye bw’abandi bakozi badahwema gutera iyi kipe ingabo mu bitugu. Yemeza ko iyi kipe itazabura kwitabira n’andi marushanwa ategurwa n`inzego zinyuranye kandi ikazakomeza kwitwara neza.

Usibye intsinzi ya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, n`ibigo bishayishamikiyeho byaserukanye umucyo muri shampiyona.

RwandAir yatwaye ibikombe cy`umupira w’amaguru nyuma yo gutsinda Ikigo cy’Igihugu cy`Ibarurishamibare (NISR), itwara igikombe cya Volley Ball itsinze IPRC-Ngoma VC ndetse n’igikombe cya Basketball itsinze RSB.

Mu cyiciro cya B na none RTDA yatwaye igikombe muri Basketball itsinze RMB.

Ikipe ya Basketball y’abagore ya Sosiyete y’Igihugu y’ingufu (REG) yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda iya RSSB.

RHA yabaye iya kabiri muri Volley Ball na ho RTDA iba iya Kabiri mu mupira w`Amaguru.

Umuyobozi ARPST, Bwana Mpamo Thierry Tigos yishimira ko shampiyona y’uyu mwaka yagenze neza kurusha izayibanjirije n’ubwo yagaragaje ko ibibuga bike ugereranyije n`ubwinshi bw’amakipe ari imwe mu mbogamizi zituma gahunda y`imikiro imara igihe kirekire.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umurimo, Bwana MUSONERA Gaspard yashimangiye ko usibye gupiganirwa ibikombe, siporo ari nziza ku mubiri, bigafasha abakozi kuzuza neza inshingano zabo bityo n`ibigo bakorera bigashobora kugera ku ntego byahawe. Yasabye abakozi kurushaho kwitabira siporo ndetse yizeza inkunga ya MIFOTRA kugira ngo sipro y`abakozi muri rusange irusheho gutera imbere.

Umuhango  wo gushimira amakipe yitwaye neza muri shampiyona no kuyashyikiriza ibihembo wanitabiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA, Patricie UWASE, Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo na Silver Munyaneza, Umuyobozi Wungirije wa  RwandAir hamwe n’abandi bayobozi banyuranye..