Minisiteri y`Ibikorwa Remezo : Guhangana n`ikibazo cy’amazi make mu Mujyi wa Kigali

Umwaka w`ingengo y`imari 2014/2015, urangiye Abanyarwarwanda bagejejweho amazi meza ku kigereranyo cya 76.4%. Hakurikijwe EDPRS II, icyo kigereranyo kizagera ku 100% mu mwaka wa 2018.

Muri iki  gihe cy`impeshyi ariko, bitewe n`izuba ryinshi riva amazi akenerwa ariyongera bigatuma mu Rwanda by`umwihariko mu Mujyi wa Kigali, hagaragara ikibazo cy’abakenera amazi biyongera ku buryo amake ashobora kuboneka asaranganywa mu duce tunyuranye tw`Umujyi wa Kigali hakurikijwe ingengabihe yashyizweho.  

Amazi meza yoherezwa mu Mujyi wa Kigali buri munsi angana na metero kibe 65.000mu gihe abawutuye bakenera gukoresha agera kuri metero kibe  120.000.

Minisiteri y`Ibikorwa Remezo yafashe ingamba zo guhangana n`icyo kibazo. Imishinga 3 y`ingenzi yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kongera amazi meza ku buryo mu gihe izaba imaze kuzura ikibazo cy`ibura ry`amazi kizasigara ari amateka.

Muri iyo mishinga harimo umushinga wo kubaka uruganda rw`amazi rwa Nzove II, ruzatanga metero kibe 25.000 ku munsi, bikaba biteganyijwe ko uzarangira mu mpera za 2015. Uwo mushinga uzongera amazi meza akoreshwa mu Mujyi wa Kigali kuko azava kuri metero kibe 65.000 akagera kuri metero kibe 90.000.

Hari  umushinga wa Mutobo uzatanga metero kibe zigera ku 120.000 ku munsi, ukageza amazi mu Mujyi wa Kigali, mu  Karere ka Muhanga n`aka Bugesera.

Hari kandi umushinga wa Kanzenze uzatanga metero kibe 40.000 ku munsi ukazageza amazi mu Karere ka Bugesera n`Umujyi wa Kigali ufite amezi 18 kandi nawo waratangiye.

Hari numushinga wo kongera ubushobozi (Capacity) uruganda rwa Nzove I rukava kuri metero kibe 25.000 rukagera kuri metero kibe 40.000 nabyo amasoko yaratangiye.

Hari na none kandi indi mishinga iciriritse izashyirwa mu bikorwa n`Ubuyobozi bw`Uturere iherereyemo.

Bitewe n`uko mu isaranganya ry`amazi hari uduce tw`Umujyi wa Kigali amazi atageramo bitewe n`imiterere yatwo, Minisiteri y`Ibikorwa Remezo yafashe ingamba zihuse zo kuhageza amatanki manini avomerwa n`imodoka z`amakamyo mu rwego rwo korohereza abahatuye kubona amazi meza hafi kandi ku giciro cyiza ku buryo ijerekani bayigura 50 Rwf.

Mu Karere ka Gasabo,  amatanki yashyizwe mu Murenge wa Remera ahitwa mu Bibare, Imena, Inganji n`Ingenzi, Rukurazo, Kamihanda na Nyakabanda.

Mu Karere ka Kicukiro yashyizwe mu Murenge wa Kanombe ahitwa Busanza, ku kigo cy`amashuri Abanza cya Nyarugugu no ku Gasaraba, ashyirwa no mu Murenge wa Gikondo ahitwa Kanserege III, Karurayi, Karembure, Kamabuye na Murambi ya Ruguru.

Mu Karere ka Nyarugenge, amatanki yashyizwe mu Murenge wa Nyamirambo ahitwa mu Kamenge, Munanira, Runyinya, Muhabura, Nyakabanda na Rugarama.

Kandi hari kurebwa uburyo n`ahandi byashoboka hagezwa amazi hakoreshejwe ubu buryo.

 

Abavoma kuri ayo matanki bemeza ko abafitiye akamaro kanini kuko babonaga amazi bakoze urugendo rurerure, bakavunika, bakayagura ku giciro cyo hejuru ndetse hakaba n`abavomaga amazi mabi yo mu bishanga.

Minisiteri y`Ibikorwa Remezo irasaba abatuye Umujyi wa Kigali badahura n`ikibazo cy`ibura ry`amazi  kutayasesagura boza imodoka, buhira ubusitani cyangwa uturima tw`imboga, kuyakoresha neza bazirikana n’abaturanyi bayasaranganya.

 

Minisiteri y`Ibikorwa Remezo yongeye gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali n`Abanyarwanda muri rusange gufata amazi y`imvura kugira kuko na yo yunganire asanzwe akaba yakoreshwa  mu mirimo yo gusukura inzu, koza imodoka, kuhira ubusitani n`iyindi ari na ko hirindwa ikibazo cy`isuri.