Abana batorewe guhagararira Ihuriro ry’Abana ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi, biyemeje gukora ubuvugizi ku bibazo bibangamira iterambere ry’abana.
Nyuma y’amatora yabaye kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rw’umurenge; tariki 04 Ukuboza 2015, abana batowe mu mirenge bitoyemo ababahagarariye batandatu ku rwego rw’akarere.
Mu kwiyamamaza, abana bitabiriye aya matora bafite hagati y’imyaka 9 na 15, bagaragazaga ko bafite ubushake bwo gukora ubuvugizi ku bibazo byugarije abana birimo guta ishuri, kutumvikana n’ababyeyi, abafite ubumuga bimwa uburenganzira bwo kwiga n’abana b’abakobwa bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Irakoze Patience w’imyaka 15, watorewe guhagararira abandi, atangaza ko nyuma yo kugirirwa icyizere na bagenzi be, yiteguye gukora ubuvugizi ku bana bafite ubumuga kugira ngo bagire uburenganzira bwo kwiga no kwibutsa abana bagenzi be basuzugura ababyeyi ko nubwo hari uburenganzira bafite , hari n’inshingano bagomba kubahiriza zo gufasha ababyeyi no kubumvira.
Aragira ati “Umwana arindwa inzara ntarindwa imirimo. Tuzasaba ababyeyi kuba hafi y’abana bakabigisha uburere mbonera gihugu no gukunda umurimo kugira ngo bazubake ejo hazaza habo”.
Mutimukeye Carine, w’imyaka 15 watorewe kuba umuyobozi wungirije, yagarutse ku mpungenge ababyeyi bagirira abana b’abakobwa kubera imyitwarire itari myiza iranga bamwe muri bo no ku ihohoterwa ribakorerwa, maze ahamya ko abatowe bazabegera bakabaganiriza, bagasaba n’ababyeyi babo kubitaho.
Ati “Abo bana bahohoterwa hari n’igihe umubyeyi we abigiramo uruhare, urugero abavuka ku bakora umwuga w’uburaya”.
Abatowe ku nzego zitandukanye biyemeje gukora ubuvuzi ku kibazo cy’abana bata ishuri, aho bazajya babegera bakabasobanurira ibyiza byo kwiga, ari na ko basaba ubuyobozi kwegera ababyeyi babo no kubafasha gukuraho inzitizi zibabuza kwiga.
Umukozi ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Karere ka Kamonyi , Umurerwa Maria, ahamya ko Ihuriro ry’abana ryavumbuye impano zitandukanye ziri mu bana, kuko abana bayoboye muri manda y’imyaka itatu irangiye bagaragaje ko abana na bo bafite umusanzu batanga mu gukemura ibibazo bigaragara mu muryango nyarwanda.
Source: Kigalitoday