Abana birera n’uwarokotse Jenoside bashyikirijwe inzu bubakiwe

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yashyikirije inzu yubakiye abana umunani b’imfubyi zirera ndetse n’umubyeyi utishoboye wubakiwe n’urubyiruko rwigisha imodoka mu ishuri rya ‘United Driving School’.

Inzu ebyiri zubatse mu kagali ka Nyagasozi mu Murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali zatanzwe kuwa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2016.

Inzu imwe yubatswe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku bufatanye n’umurenge wa Bumbogo ifite agaciro ka miliyoni esheshatu. Yubakiwe aba bana nyuma yo kuvanywa mu bigo by’imfubyi bitandukanye aho barererwaga.

Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu buvuga ko iyi nzu yatwaye asaga miliyoni esheshetu naho iyubatswe na United Driving school itwara angana na miliyoni eshatu.

Aganira n’Itangazamakuru, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu, Uwanyirigira Clarisse, yavuze ko ibi bikorwa bigaragaza ko urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu kandi zubaka vuba, agashima ubufatanye bw’urubyiruko ati “Turashima urubyiruko uruhare rwabo n’ubwitange muri iki gikorwa, ibi ni gihamya ko dufatanyije ntacyatunanira”.

Uyu muyobozi ashima cyane ubuyobozi n’urubyiruko rw’umurenge wa Bumbogo mu gufasha abatishoboye mu rwego rwo guteza imbere gahunda yo kwigira.

Yongeraho ko hari ibindi bikorwa bafitiye urubyiruko bitandukanye birimo no gufasha urubyiruko kuzamurika ibikorwa byarwo mu imurikagurisha mpuzamahanga rizatangira i Kigali mu minsi mike iri imbere.

Muri aka kagali ka Nyagasozi kandi batashye inzu yubakiwe umubyeyi mukuru utishoboye Mukandoli Solange warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Izi nzu zombi zifite ibyumba bitatu byo kuraramo n’uruganiriro (salon) iya Mukandoli yayubakiwe n’urubyiruko rwibumbiye muri koperative yigisha gutwara ibinyabiziga‘United Driving School’ mu Murenge wa Bumbogo.

Nyuma yo gushyikirizwa iyi nzu, Mukandoli yavuze ko atabona uko avuga ineza urubyiruko rwamugiriye, ati “iyi nzu yari yarasenyutse yenda kungwa hejuru, baraza bayihera hasi barayubaka kugeza irangiye, ibyishimo mfite ntimwabyumva ndumva naguruka mu kirere” Yungamo ati:” Ibi byose ndabikesha Leta y’Ubumwe, kuko ubuyobozi bwiza nibwo butumye ibi bigerwaho.”

Ndindiriyimana Jean, umwe mu bana umunani bubakiwe inzu na NYC nawe aravuga ko inzu bari bafite mbere yari yarasadutse yenda kubagwaho, bakabona ubufasha bwihuse none bakaba bishmira iki gikorwa.

Ati “Iki gikorwa twacyakiriye neza, turashima Leta n’urubyiruko rwatubaye hafi kuko inzu imeze neza cyane ubu.”

Mu rwego rwo gufasha mu mibereho urubyiruko umunani rwahawe inzu, umurenge wa Bumbogo washakiye aba bana ahantu ho gukorera ibikorwa bya ICT, bavuga ko mu gihe bagitangira binjiza ibihumbi 15 mu cyumweru kandi ngo bazakomeza kubikora neza.

Inama y’Igihugu ikaba ikora ubuvugizi mu rwego rwo gukemura ibibazo urubyiruko rw’u Rwanda rufite no kubakangurira gukemura bimwe mu bibazo igihugu gifite binyuze mu kuremerana mu bikorwa by’amaboko.

Source: Igihe.com