Bahati arashaka gutangiza ishuri ryigisha abana batabona

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu 2012 bwagaragaje ko mu Rwanda hari amashuri abiri gusa yigisha abana bavukanye ubumuga bwo kutabona mu gihe habarurwaga 57,213.

Ayo mashuri mbarwa ni irya Gatagara i Rwamagana na Kibeho muri Nyamagabe, yose akaba ari ay’abihayimana.

Iyo mibare y’ubwinshi bw’abana batabona itajyanye n’uburyo babona uburezi nk’uburenganzira bwabo bw’ibanze, yatumye Umunyarwandakazi Bahati Vanessa agira igitekerezo cyo kubaka ishuri binahuriranye n’uko nawe ubwe yabyaye umwana utabona agahitamo gufasha abandi bameze nkawe ababumbiye mu muryango yashinze witwa Jordan Foundation.

Mu nama yatumiwemo inzego za Leta n’izabikorera hagamijwe ubukangurambaga ku burezi bw’abana batabona barerwa na Jordan Foundation, niho iki gitekerezo cyo kubaka ishuri cyatangiwe.

Uyu mubyeyi yavuze ko hakenewe ishuri ryakira abana benshi batabona kuko hari abifuza uburezi bakabura aho bigira, bagahera mu miryango yabo.

Yagize ati “ Bitewe n’uko abana bo mu miryango ikennye iyo bavutse batabona baba batakaje amahirwe yo kwiga no kwitabwaho kubera imyumvire y’ababyeyi babo, twifuza ko nabo bakwiga kuko tuzi ko nubwo batabona ariko bashoboye nk’uko mwabonye abandi batabona batanze ubuhamya ko bize bakaba barihangiye imirimo.”

Yakomeje asaba inzego za leta n’iz’abikorera kugira icyo bakora kuko kuri ubu abana bigira mu nzu yagenewe guturwamo ndetse umuryango yashinze ukaba ufite ubushobozi bwo kwakira abana 20 mu gihe hari benshi baba babyifuza .

Ati “Dukorera mu nzu yagenewe guturwamo ntabwo dufite ibibuga by’abana ngo bisanzure, nta barimu babizobereyemo ndetse n’amacumbi. Usanga dufite umubare munini w’abana bifuza kuza bo mu miryango ikennye ariko ubushobozi bwacu ni ubwo kwakira abana 20 gusa.”

Igishushanyo mbonera cy’ishuri bifuza, kigaragaza ko hazaba hari ishuri ry’abana b’inshuke ndetse n’amashuri abanza rikaba rizatwara miliyoni zirenga 480 z’amafaranga y’u Rwanda (480,500,000 ).

Ku ruhande rwa Leta, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Abana (NCC), Uwera Claudine Kanyamanza, yatangaje ko biteguye gukora ubuvugizi bushoboka bwose ku bana bafite ubumuga.

Yagize ati “Abana bafite ubumuga iyo batitaweho nibo bakura bakaba abasore nk’inkumi basabiriza kandi ntabwo biri mu ndangagaciro z’Abanyarwanda. Tuzagerageza gufatanya tubishyizemo imbaraga kandi mbijeje ubufatanye muri gahunda yo kwita ku bana bacu kuko batanga icyizere.”

Depite Rusiha Gaston uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda we yatangaje ko abana bafite ubumuga bwo kutabona bakivutswa uburenganzira.

Ati “ Hari abana benshi bafite ubumuga, ntabwo ari abo 20 gusa mwumvise. Hari uburenganzira bavutswa , yego bafite ubwo kuba bariho ariko bakabura uburenganzira bwo kwiga, bwo kuvuzwa ni byiza ngo tubikureho kuko ni abantu.”

Yavuze ko iryo shuri rije ryafasha abana benshi bibera mu miryango nta ejo hazaza bafite kuko babasha kwiga kuko azi neza ko bafite ubushobozi bwinshi, nawe yijeje ubuvuzigi kuko amashuri adahagije kubafite ubumuga.

Nubwo kitari igikorwa cyo gukusanya inkunga, buri wese wakozwe ku mutima n’imibereho y’abo bana n’amagambo bavuze bagaragaza ko bashoboye yagize icyo akora, habaho kwitanga batanga inkunga y’amafaranga.

Hari n’abagiye bafata abana bazarihirira kugeza barangije kaminuza, abazabambika n’abazajya babasura buri kwezi, abazabigisha umuziki no kubyina n’ibindi bitandukanye.

Umuryango Jordan Foundation watangiye gukora mu ntangiriro za 2016, witiriwe umwana wa Bahati Vanessa wavutse atabona.

Abagize SHAPE IT GROUP biyemeje gutanga ubufasha kuri aba bana

Umuyobozi w'Ikigo cyita kubafite ubumuga cya Gatagara, NTEZIRYAYO Jean Pierre

 

Depite RUSIHA Gaston yavuze ko azakomeza gukorera ubuvugizi abana benshi batabona bavutswa uburenganzira

bwabo ku buvuzi

Alian NUMA ukora muri MTN niwe wari umuhuza w'amagambo

 

KAREKEZI Alfred wari uhagarariye Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa

 

Umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abana, Dr. UWERA KANYAMANZA Claudine

 

 Umuhanzi NGARAMBE Francois yiyemeje kujya yigisha umuziki ku bana bafite ubumuga bwo kutabona, abafite impano bikazabatunga

 Uwari uhagarariye ibitaro bya Gisirikari bya Kanombe muri uyu muhango ageza ijambo ku bawitabiriye

 

 

Source:Igihe.com