Gasabo: Urugo mbonezamikurire rwitezweho guhindura ubuzima mu miryango

Imbuto Foundation na UNICEF basanga gutangiza gahunda y’urugo mbonezamikurire, ari imwe mu nzira iboneye umwana w’Umunyarwanda azatorezwamo uburere n’ubumenyi bw’ibanze.

Ibi byatangajwe ubwo hatahwaga ku mugaragaro urugo mbonezamikurire ruzajya rwakira abana kugeza ku bujuje imyaka itandatu y’amavuko hamwe n’ababyeyi babo mu Karere ka Gasabo.

Aha, yaba ku Muyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Urujeni Bakuramutsa hamwe n’Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) Ted Maly, intero yari imwe bavuga ko uru rugo ari inzira iboneye yo kwita ku mwana, akanahatozwa uburere n’ubumenyi.

Ni kuri uyu wa 29 Ukwakira 2015, ubwo hatahwaga ku mugaragaro urugo mbonezamikurire rwa mbere mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Urujeni Bakuramutsa yavuze ko iyi ari intambwe igamije ineza y’abana b’u Rwanda. Yagize ati “Uru rugo rwakira abana kuva ku myaka 0 kugeza kuri 6 y’amavuko, bakigishwa ubumenyi bw’ibanze n’uburere bujyanye n’ikigero barimo. Ababyeyi umugore n’umugabo, bigishwa uko bakwiye kwita ku bana. Hahugurirwa kandi abafashamyumvire bigisha abana ku rwego rw’Umudugudu.”

Ku ruhande rwa UNICEF, Ted Maly yavuze ko kugira ngo igihugu gitere imbere umwana yigishwa akiri muto. Urugo mbonezamikurire akaba ari imwe mu nzira nyayo izatuma umwana akurana uburere n’ubumenyi bw’ibanze bujyanye n’ikigero cy’ubukure agezemo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Umulisa Henriette we yavuze ko iyi gahuda igamije guteza imbere umuryango nyarwanda muri rusange, ati “Ababyeyi batwite batozwa uburyo bashobora kurera abana bakibatwite kugira ngo bazavuke ubwonko bwabo bukangutse, bafite umunezero, bameze neza. Ababyeyi kandi nabo ubwabo bazatozwa guhorana ibyishimo igihe batwite, kuko bigira umumaro ku mwana, maze igihe avutse na we agakurana ibyo byishimo.”

Dushimeyesu Theogenie, ni umwe mu bafashamyumvire bahuguwe, avuga ko uru rugo rwatumye ubwenge bw’abana babo bukanguka.
Yagize ati “Mbere y’uko uru rugo ruza, abana bacu bahoraga bajujamye ubona ko ari abanyacyaro koko, ariko mu mezi atatu gusa urabona ko bashabutse bafite isuku, kandi n’imikurire yabo imeze neza kuko bahabwa igikoma ku ishuri.”

Gahunda y’abafashamyumvire yatangijwe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame mu mwaka wa 2013, kuri ubu hamaze kuzura ingo 9 ziri mu Turere twa Ngoma, Rwamagana, Gasabo, Gakenke, Nyamagabe, Nyamasheke, Kayonza, Gicumbi, Gikomero, hakaba hari kubakwa n’izindi 3 mu Turere twa Ngoma, Kicukiro na Ruhango.

JPEG - 70.1 kb
JPEG - 82.9 kb

Source: www.igihe.com