Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), yatangaje ko igiye gufunga ibigo byakira abana bafite ubumuga bwo kudindira mu mikurire y’ubwenge bigaragara ko bitabafata neza uko bikwiye, ababibamo bakazashyirwa mu bindi bishoboye kubitaho.
Bimwe mu bigo bitungwa agatoki, bivugwaho kutita ku nshingano zabyo uko bikwiye, harimo icyitwa Wikwiheba Mwana cyo mu Karere ka Gatsibo, Umwana nk’abandi cyo mu Karere ka Nyarugenge, n’ikigo Adar Tubahoze cyo mu karere ka Huye, bivugwamo isuku nke, imirire n’imibereho mibi y’abana bafite ubumuga babirererwamo.
Komisiyo y’Imibereho Myiza y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko imaze gusura ibyo bigo, kuri uyu wa 18 Mata 2017 yahamagaje Minaloc ngo itange ibisobanuro by’ibibazo basanzemo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc ushinzwe imibireho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, ubwo yari imbere y’iyo komisiyo yavuze ko bagiye gukoramo ubugenzuzi byaba ngombwa bigafungwa.
Yagize ati "Ibi bigo muvuze mu by’ukuri hari ibikora neza nk’uko byavuzwe, ntatinze ibi tugiye kubikurikirana aba bana tubakuremo, turebe uko tubashyira mu bindi rwose ntagiye no muri byinshi, niba harimo imirire mibi, hakabamo isuku nke, inyubako zidakwiye, abo bantu bagaburira abana rimwe urumva koko ari ibintu? ... turabizeza ko muri biriya bigo tuzababwira raporo y’ibyo twagezeho, harimo ababikoresha nk’ubucuruzi, icyo nabizeza ni uko abana babirimo ntabwo bazabura aho bajya.”
Abadepite bagaragaje ibibazo basanze muri ibyo bigo
Uburyo babisanze byatumye Depite Mujawamariya Berthe wo muri iyo Komisiyo avuga ko bidakwiye ko umwana w’u Rwanda asabishwa inkunga.
Yayize ati "Twageze ahari ikigo cyitwa Umwana nk’Undi, iyo tugira ubushobozi bwo kugifunga tuba twarasize tugifunze, uzi umunuko urimo, niba abantu ari ubucuruzi bashaka gukora ntabwo twakomeza kwihanganira biriya bintu."
Byanagarutsweho na Depite Rwaka watanze urugero ku kigo kiri mu Karere ka Huye basuye naho bagasanga abana batarya uko bikwiye.
Ati "Ikigo twasanze i Huye, biteye ubwoba kuko batubwiye ko bitewe n’ubumuga abana bafite ngo kubagaburira biragoye bityo bakabaha litiro imwe y’igikoma, umwana akarya rimwe ku munsi kandi inkunga barazibona."
Imikorere mibi n’inyungu zikekwa kuba arizo zigamijwe mu batangiza ibyo bigo, bishobora gusobanurwa n’uko mu minsi ishize ikigo cyakira abana cyitwa Rera bose cyari giherereye mu Karere ka Nyarugenge cyafunzwe, abana bari bakirimo bakimurirwa mu cyitwa Jya mu bandi kuko cyakoraga nta byangombwa gifite.
Iki kigo kandi ngo cyakoreraga mu nzu yo kubamo kikaba cyari cyaranakiriye umubare munini w’abana ugereranyije n’ubushobozi bwacyo.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibigo bigera kuri 40 byita kuri abo bana, bikabamo abagera ku 2757, barimo abakobwa 1275 n’abahungu 1482.
Kuva mu 2011, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF ), yageneraga ibyo bigo ingengo y’imari iri hagati y’amafaranga miliyoni 114 na 122 ku mwaka, agafasha abana mu bikorwa bitandukanye, akunganirwa n’ay’abaterankunga, ariko byagaragaye ko abayakira bashobora kuba bayikoreshereza mu nyungu zabo bwite.
Migeprof itangaza ko hari iteka rya Minisitiri rigiye gushyirwaho, rizagena uburyo ibigo byita ku bana bafite ubumuga bigomba kuba bimeze, ikigomba gushingirwaho, ubushobozi n’umubare w’abana kigomba kwakira.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC), itangaza ko kuva hatangizwa gahunda yo kurerera abana mu miryango mu 2013, mu bana 95 bafite ubumuga babaga mu bigo by’imfubyi, 38 muri bo aribo babonye imiryango ibakira, kugeza ubu 24 bavuye mu kigo cy’imfubyi cya Noel cyo ku Nyundo ntibabonye imiryango ahubwo bashakiwe inzu babamo, abandi 33 ntibarabonerwa imiryango ibakira.
Bimwe mu bigo birimo abo bana iby’abihaye Imana nibyo bishimirwa kubitaho kuko ngo babikora nk’umuhamagaro, mu gihe ababishinga ku giti cyabo haba harimo ababikora bagamije inyungu.
Source: Igihe.com