Inzego z’umutekano zafashije kugarura mu gihugu abana bari barajywanwe gukoreshwa uburaya.

Abana 11 bari munsi y’imyaka 20 bari barajyanwe hanze y’u Rwanda ; mu icuruzwa ry’abantu aho bari barashowe mu buraya mu bihugu birimo Uganda, bagaruwe mu Rwanda, bahabwa ubufasha butandukanye.

Aba bana bagaruwe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rya Interpol nyuma yo kubitaho ibashyikirizwa inzego zitandukanye zirimo komisiyo y’igihugu ibashinzwe ku bufatanye n’izindi nzego.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Nyiramatama Zaina, umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi komisiyo yavuze ko bashyikirijwe aba bana mu mezi abiri ashize.

Barindwi muri bo bavanwe muri Uganda, aho bagiye bashukwa ko bagiye kubakiza ; bahabwa akazi keza, abandi basezeranywa kubashyira mu mashuri.

Batatu muri bo bavuga ko bajyanwe muri Uganda n’umwe mu bagore wabasezeranyije kuzagira imibereho myiza kurusha uko bari bameze mu Rwanda.

Aya makuru akomeza yemeza ko uyu mugore yagendaga ashaka n’abandi bana b’abakobwa muri gare ya Nyabugogo , akabajyana muri Uganda aho afite isoko rinini.

Abana bajyanwa mu bucuruzi ni abameze gute ?

Madame Zaina Nyiramatama akaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana, yabwiye IGIHE ko usanga bibanda ku bana bafite ibibazo by’ubukene.

Urugero atanga n’uko aho bagiye basubiza aba bana mu miryango yabo basangaga ari abakene, ndetse umwe muri bo akaba yaravanwe aho yakoraga akazi ko mu rugo, umukoresha we akamubwira ko agiye guhabwa akazi keza.

Abacuruzwa bakora iki ?

Abana bajyanwe mu bucuruzi nk’aba bafatiwe muri Uganda bashowe mu buraya.

Ndetse n’umwe muri bo yasamye inda y’umugabo atazi uwo ari we kuko ngo yasambanyijwe na benshi.

Amwe mu makuru agera ku IGIHE ni uko abagurishwa bashorwa mu buraya bakora ku ngufu, inyungu ikaba iy’abakoresha babo, kimwe n’abakora imirimo y’ingutu mu bihugu birimo u Bushinwa n’ahandi, ugaragaje imbaraga nke agahohoterwa birimo no kwicwa mu gihe umusaruro yari ategerejweho ubuze, binajyana no guhisha ibimenyetso.

Bahuye n’ingaruka nyinshi

Aba bana bakoreshwa imibonano mpuzabitsina imburagihe, uretse ibi kandi hari umwe muri bo wabyaye, undi akaba atwite.

Bahawe ubufasha bageze mu Rwanda kuko Polisi ni yo yatangiye ibitaho, nyuma komisiyo y’igihugu ishinzwe abana ibajyana mu miryango yabo, abacikirije amashuri iyabasubizamo.

Nyiramatama yagize ati “Batatu basubiye mu ishuri, umwe ugitwite azasubizwamo nyuma yo kubyara, undi afite umwana w’amezi atanu.”

Kubera kandi ibibazo baba bafite bishobora kujyana n’ihungabana aba bana bafashwa kwitabwaho bakaganirizwa kugeza bagarutse mu mwuka nyawo.

Ikibazo gikwiye guhagurukirwa n’inzego zose

Nyiramatama yasabye ko buri wese yagakwiye kurengera ishema rye ko ari Umunyarwanda agafasha abana bafite ibibazo.

Aba mbere ni abayobozi b’inzego z’ibanze basabwa gukurikirana ibibazo abana baba bafite mu miryango bagafatanya na komisiyo ishinzwe abana.

ACP Tony Kuramba, umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) yatangarije RBA ko bafite amakuru ko hari bamwe mu bana bacuruzwa bakajyanwa mu bihugu bya kure nko mu Bushinwa, mu bihugu by’ Abarabu ; Dubai n’ahandi no bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

Yasoje avuga ko bagikora iperereza kuri ubu bucuruzi kuko ngo iki kibazo gishobora kuba cyarafashe indi ntera kuko amakuru bamenya ari make kurenza ibyo bamenya kuko hakoreshwa amayeri atandukanye.

Perezida Kagame yasabye gufata ingamba ku icuruzwa ry’abantu

Ubwo yakiraga indahiro z’abagize guverinoma bashya mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko icuruzwa ry’Abanyarwanda mu mahanga rihari nk’uko yabibonye muri raporo zitandukanye zamugezeho, asaba ko ryarwanywa byivuye inyuma kuko ngo abantu atari ibicuruzwa.

Abayobozi bakomeje kwamagana icuruzwa mu mahanga ry’abana b’abakobwa, Polisi yo iremeza ko hari abagaruwe

Source:Abana 11 ni bo bavanwe mu busambanyi aho bari baracurujwe mu mahanga