Kigali: Umugabo n’umugore baregwa gukubita umwana agapfa, bakatiwe gufungwa imyaka 15

 Umugabo witwa Nuwe Elivis n’umukobwa witwa Iraguha Grace bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka ibiri n’igice witwa Uwawe     Agahozo Keilla, witabye Imana mu Ukwakira 2016 bivugwa ko azize inkoni   yakubiswe n’uwo mukobwa, bahamijwe icyaha banakatirwa gufungwa imyaka 15.

Uyu mwana w’umukobwa yitabye Imana tariki 16 Ukwakira 2016, bivugwa ko yakubiswe bikomeye n’uwo mukobwa [byavugwaga ko ari umugore we], nyuma y’uko uwo mwana yari yagiye mu rugo rwa Nuwe ari nawe se umubyara, ruherereye mu Mudugudu w’Indamutsa, Akagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro.

Uyu mwana wabanaga na nyina mu Kagari ka Kimisagara, mu Murenge wa Kimisagara, yajyanywe ku ivuriro Polyfam, riherereye ku Kisimenti ameze nabi ku buryo yahise ashiramo umwuka.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mwana, inzego z’umutekano zahise zita muri yombi Nuwe na Iraguha kugira ngo hakorwe iperereza ku rupfu rw’uyu mwana wari mu rugo rwabo. Ubugenzacyaha bwakurikiranye iki kibazo ndetse abaregwa bagezwa mu nkiko kugira ngo bakurikiranweho urupfu rwe.

Ku wa 30 Ukuboza 2016, abaregwa bagejejwe mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, bemera ko bakubise uwo mwana mu buryo bworoheje bari kumuhana bitewe n’amakosa yari yakoze, bagashimangira ko izo nkoni atari zo zamuhitanye. Urukiko narwo rwashimangiye ko nta gihamya cy’uko inkoni uyu mwana yakubiswe ari zo zamwishe, maze rubagira abere.

Uruhande rw’Ubushinjacyaha muri uru rubanza, ntirwanyuzwe n’imikirize y’urubanza ndetse rujuririra icyo cyemezo mu rukiko rukuru.

Ku wa Kane, tariki ya 9 Werurwe 2017, urukiko rukuru rwaburanishije ubwo bujurire, maze ruhamya icyaha Nuwe na Iraguha, rushingiye kuri raporo yemeza ko ba nyir’ubwite biyemereye ko uwo mwana yakubiswe, kuba yarajyanywe kwa muganga ameze nabi nyuma yo gukubitwa ndetse na muganga ubwe agahamya ko nyakwigendera yari afite ibikomere ku mubiri, bityo akemeza ko yapfuye akubiswe.

Nyuma y’ibyo bimenyetso, urukiko rwanzuye ko Nuwe na Iraguha bahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu, maze rubahanisha igifungo cy’imyaka 15.

Urukiko rwafashe uwo mwanzuro abaregwa batitabiriye iburanisha nyuma yo kubimenyeshwa mu buryo bwemewe n’amategeko.