Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abana mu kubaka ubufatanye buhamye na ba MAJ

Muri uku kwezi kwa kabiri, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC) yahuguye abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera bakorera mu turere bashinzwe gutanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ). Muri aya mahugurwa y’iminsi ibiri, NCC yahuguye aba bakozi ku butabera bubereye umwana.

Atangiza aya mahugurwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCC Dr Claudine Uwera Kanyamanza yavuze ko iyi Komisiyo yifuza  kubaka ubufatanye na ba MAJ mu kurengera umwana ku buryo bwuzuye kandi buhoraho.

Ati “Turashaka gufatanya namwe mu kurwanya  ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurengera abana. Mwakira ibibazo byinshi bijyanye n’ikibazo cy’ihohoterwa ry’abana, turashaka ko mwadusangiza ayo makuru, tugafatanya gukurikirana no gukemura ibyo bibazo”

 

 

Dr Kanyamanza avuga ko hari ibyo ba MAJ bakemura bijyanye n’amategeko, ariko ko nyuma yo kubikemura, abana bakeneye gusubira mu miryango y’abo mu buryo butabahungabanya, bityo Komisiyo ikaba ikeneye amakuru yabyo ngo ibikurikirane.

Aba bakozi 30 bashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, bavuga ko bungukiye byinshi muri aya mahugurwa, cyane cyane mu kubaka uburyo bwihuse bwo guhanahana amakuru ku bibazo by’ihohoterwa rikorerwa abana.

 

 

Mu kiganiro kuri Politiki ikomatanya uburenganzira bw’umwana, Francois Bisengimana, umuyobozi ushinzwe ibyerekeye kuba umubyeyi w’umwana utabyaye (Adoption) no Guteza imbere Uburenganzira bw’Umwanamuri NCC yahaye aba bakozi, yagaragaje ko bakwiye gukurikirana ibibazo byose bibangamira abana kandi bakabikemura bitarakomera. Ibi bibazo birimo ibyo kuvutsa abana uburenganzira bwabo bwo kwiga, kuvurwa, kwitabwaho mu mirire, kurindwa gusabiriza, kuzerera, gucuruzwa n’imirimo mibi.

Ati “Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana yagakwiye kwakira no gukurikirana ibibazo byananiranye mu nzego z’ibanze ndetse n’izindi. Dufatanye dukemurire ibibazo hasi bitararengerana, duhere mu muryango. ”

Zimwe mu mbogamizi ba MAJ bagaragaza ko bahura nazo mu kurengera abana, zirimo kuba ababyeyi bamwe batarahugukira gukurikirana ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abana babo, bityo bikamenyekana byarengeranye.

Umwe muri bo yagize atiHari ubwo umwana bamufata ku ngufu bakamutera inda afite imyaka 15 cyangwa 16, imiryango yombi ikumvikana kubihisha kubera ko uwamufashe ku ngufu yemeye kujya amufasha, nyuma bananiranwa ku bufasha bakajya bazamura ikibazo. Icyo gihe kubikurikirana biragorana cyane”

Bisengimana avuga ko mu gukemura ibibazo nk’iki, abanyarwanda bagomba kugaruka ku muco w’uko umwana ari uw’umuryango, buri wese akamwitaho nk’aho ari uwe kandi ntahishire ihohoterwa rimukorerwa.

Ati” Mukwiye kwibutsa ababyeyi ko igihe umwana wabo ahohotewe bagomba guhita babimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo ibimenyetso bidasibangana. Kubura ibimenyetso ni ikibazo gikomeye”

Izindi ngingo zaganiriweho muri aya mahugurwa harimo amahame agomba kubahirizwa n’abunganizi b’abana, gukurikirana no guhana ibyaha bikorerwa abana n’amahame y’ingenzi inzego z’ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha zigomba kubahiriza