Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana yagize icyo ivuga kuri 7% batwara inda batarakura

JPEG - 26.8 kb

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana ihangayikishijwe n’imibare y’abana babyara bakiri bato ariko ikavuga ko iki kibazo kizakemurwa n’ababyeyi mu bihe bazaba bakurikiza inshingano zabo uko bikwiye.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Abana (NCC), Dr Uwera Claudine Kanyamanza, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yatangaje ko umubare w’abana barera abandi (ababyaye) hifuzwa ko wagabanuka ku bufatanye bwa Leta n’ababyeyi bafite inshingano zo kurera.

Kanyamanza yagize ati “Ubushakashatsi bugaragaza ko 7% ari abana barera abandi, bivuga ko umuntu aba yabyaye ari muto.Ibyo byose njyewe ndagaruka ku nshingano z’umuryango zo kurera abana.”

Yakomeje atanga urugero ati“ Twese tubona nk’umuntu w’umubyeyi utwite,afite umwana acukije, afite n’undi wisumbuyeho gato arimo asabiriza, ngira ngo umuntu wa mbere wo kwegerwa ni uwo mubyeyi, ese arabona icyo ari gukorera abo bana ? kuko na bo bazakura bakora ibyo bari gutozwa.”

Kanyamanza asanga ababyeyi ari bo bakwiye kwigishwa cyane bakanamenya ko kubyara umwana udafite ubushobozi bwo kumurera ari ikibazo.

Ubushakashatsi ku buzima n’uburumbuke bw’Abanyarwanda (Rwanda Demographic and Health Survey (RDHS) bwakozwe mu Gushyingo 2014 kugeza muri Mata 2015 bwagaragaje ko abana 7% bari hagati y’imyaka 15 – 19 bari batwite cyangwa barabyaye umwana umwe. Muri aba bana ubushakashatsi bwagaragaje ko bava kuri 1% ku myaka 15 bakagera kuri 21% ku myaka 19.

Gusa iki kibazo kigaragara cyane ku bana batiga ndetse n’abandi bagiye bari mu buzima bubi kurusha abandi.

Abana bahura n’ibindi bibazo byinshi

Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CRADHO) mu turere 15 tw’igihugu, bugakorerwa ku bantu bagera kuri 2480 bugaragaza ko abana 161 (6.5%) bari hagati y’imyaka 10 -15 bakora imirimo ivunanye.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana avuga ko nta mwana ukwiye gukora imirimo ivunanye ndetse iki kibazo gikwiye guhagurukirwa.

Ati “Umwana ukoreshejwa akazi k’ingufu, murumva ko atari uburenganzira bwe ,turakangurira abantu by’umwihariko abakuru ko ibyo bintu byacika.”

Ibindi bibazo byugarije abana ni umubare munini w’abari mu muhanda, abagirwaho ingaruka n’imibanire mibi y’ababyeyi n’ibindi.

JPEG - 84.8 kb

Source: Igihe.com