Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana(NCC) yabonye Umyobozi mushya

IHEREREKANYA BUBASHA HAGATI Y’UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA WARI UW’AGATEGANYO WA KOMISIYO Y’IGIHUGU ISHINZWE ABANA BISENGIMANA FRANÇOIS N’ UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA MUSHYA WA KOMISIYO Y’IGIHUGU ISHINZWE ABANA MUSHYA Dr.CLAUDINE UWERA KANYAMANZA KU WA 26/8/2015

Nyuma y’uko Inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa Gatatu tariki ya 05 Kanama 2015 ishyize Madamu Dr. UWERA KANYAMANZA Claudine ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC) ku wa 26/8/2015 habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ye n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wari uw’agateganyo wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana, Bwana BISENGIMANA François wayoboye Komisiyo by’agateganyo kuva kuwa 23/5/2015.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Madame Henriette UMULISA, hakaba hari Perezida Bwana Damien NGABONZIZA na Visi Perezida b’Inama y’Abakomiseri ba NCC , Abakozi ba NCC, Abakozi ba MIGEPROF, Uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), Abakozi ba NCC hamwe n’intumwa y’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO).

JPEG - 118.9 kb

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wari uw’agateganyo wa Komisiyo ishinzwe Abana Bwana BISENGIMANA François.

Mu ijambo ry’ikaze Umunyamabanga Nshingwabikorwa wari uw’agateganyo wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana ucyuye igihe yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yatangiye ashima abantu bose bawitabiriye ubundi avuga muri make ku nshingano nyamukuru za NCC zishingiye cyane ku ihuza bikorwa ry’ishyirwa mu bikorwa rya politiki ihuza uburenganzira bwose bw’umwana, ifite inkingi zirindwi zibumbatiye uburenganzira bw’umwana ari zo:
1. Ibiranga umwana n’Ubwenegihugu;
2. Umuryango n’Ubundi buryo bwo kwita ku mwana;
3. Ubuzima; n’imibereho myiza
4. Uburezi;
4. Uburezi;
5. Kurindwa no kurengerwa;
6. Ubutabera;
7. Kugira uruhare mu bimukorerwa.

Uretse ibijyanye n’inshingano za Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC) yavuzeho, yagarutse na none ku nzego za NCC ari zo: Inama Ngishwanama, Inama y’Abakomiseri n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa n’inshingano zazo nk’uko biteganywa n’itegeko n°22/2011 ryo kuwa 28/06/2011 rishyiraho komisiyo y’igihugu ishinzwe abana kandi rikagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo.

Yasoje ashimira Inama y’Abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC) na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ku buryo babaye hafi Komisiyo mu gihe yari ku mwanya w’agateganyo w’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bwayo.

JPEG - 144.3 kb

Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ashyira umukono ku nyandiko z’ihererekanyabubasha

JPEG - 171.8 kb

Perezida w’Inama y’Abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana ashyira umukono ku nyandiko z’ihererekanyabubasha

JPEG - 160 kb

Ihererekanyabubasha nyirizina

JPEG - 128.3 kb

Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya wa Komisiyo y"Igihugu ishinzwe Abana ashyira umukono ku masezerano

Ijambo ry’Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana BISENGIMANA François ryakurikiwe n’ihererekanya bubasha hagati ye n‘Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana ari we Dr. Claudine UWERA KANYAMANZA, uyu muhango ukaba warahagarariwe na Nyakubahwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Madamu HenrietteUMULISA na Perezida w’Inama y’Abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana Bwana Damien NGABONZIZA, buri wese akaba yarashyize umukono ku mpapuro z’ihererekanyabubasha.

Nyuma y’Ihererekanyabubasha Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana mushya yashimiye Leta yamugiriye ikizere ikamuha kuyobora NCC aho yahawe inshingano zo kwita ku burenganzira bw’abana, ashima Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ashima ibigo byitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha ari byo NWC na GMO n’abakozi ba NCC by‘umwihariko. Yasoje ijambo rye asaba ubufatanye n’ibyo bigo kugira ngo akazi kazarusheho kugenda neza,hatezwa imbere uburenganzira bw’umwana.

Ijambo umuyobozi mushya wa NCC yavuze ryakurikiwe n’irya Perezida w’Inama y’abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC) aho yamwakiriye amusaba kuzubahiriza inshingano ze, akora ibishoboka byose mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bw’umwana, amwizeza ko Inama y’Abakomiseri izamuba hafi mu mirimo ye ya buri munsi kugira ngo bateze imbere uburenganzira bw’umwana.

JPEG - 154.8 kb

Perezida w’Inama y’Abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana Bwana Damien NGABONZIZA
Yasoje ashima Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) uburyo yabaye hafi ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC) mu gihe uwari uyiyoboye yari ahawe izindi nshingano, ayisaba na none gukomeza kuba NCC hafi mu rwego rw’imikoranire, hagamijwe ishyirwa mu bikorwa rya politiki ihuza uburenganzira bwose bw’umwana hahuzwa ibikorwa bigamije guteza imbere uburenganzira bwe.

Mu isozwa ry’umuhango w’iri hererekanyabubasha Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) mu ijambo yavuze yatangiye avuga ko mu izina rya Nyakubahwa Minisitiri w’Uburinganire ry’Umuryango (MIGEPROF) ashima abakozi ba NCC bakomeje gushyira mu bikorwa inshingano zabo batitaye ko batari bagifite umuyobozi wabo wari wamaze guhabwa izindi nshingano, ashima Umunyamabanga Nshingwabikorwa wari uw’agateganyo wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana ku bwitange yagaragaje mu mikorere ye mu gihe yari amaze ari kuri uwo mwanya.

Yakomeje ashima Inama y’Abakomiseri ba NCC uburyo bakomeje kwita ku bikorwa bya NCC kandi avuga ko umusaruro utahungabanye, asaba ko NCC yakomeza gukora neza mu rwego rwo kurinda no kurengera uburenganzira bw’umwana, aho yasabye ko hakongerwa imbaraga mu:
-  Kibazo cy’abana bagihohoterwa;
-  Abana bo mu muhanda;
-  Abana bakoreshwa imirimo ivunanye;
-  Abana bava mu ishuri;
-  N‘ abana bagikorerwa icuruzwa.
Mu zindi gahunda yagarutseho zigomba kwitabwaho cyane kugira ngo zitange umusaruro ugaragara ni:
-  ECD&F (Uburere mbonezamikurire)
-  Gahunda ya Tubarere mu Muryango

Yasoje ijambo rye ashima Umunyamabanga Nshingwabikorwa wari uw‘agateganyo wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe wasoje akazi ke kuri uwo mwanya, aha ikaze Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC )mushya, amwifuriza kugira akazi keza, amusaba gukomeza ubufatanye bugamije guteza imbere uburenganzira bw’umwana.

JPEG - 147.3 kb

Uyu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye mu cyumba cy’inama cya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana , uretse abakozi bari baturutse mu bigo bya NWC na GMO abakozi ba NCC nabo bari bahari