Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Rulindo mu muganda rusange

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Rulindo mu gikorwa cy’umuganda rusange, anatangiza umwaka wa gatatu wa Gahunda ya 12+ igamije guteza imbere ubuzima bw’umwana w’umukobwa.

Mu muganda ngarukakwezi wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2016, wakorewe mu Rwunge rw’Amashuri rwa Shyorongi, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abaturage aboneraho no gutangiza umwaka wa gatatu wa Gahunda ya 12+ NiNyampinga.

Uyu muganda wibanze ku gutera ibiti ku ishuri ryisumbuye ryo mu Murenge wa Shyorongi, ahantu hangana na hegitari imwe.

Madamu Jeannette Kagame ati “Nk’uko bisanzwe mu mpera z’ukwezi, duhurira mu gikorwa cy’umuganda kigamije gushyira hamwe imbaraga tukubaka igihugu. Uyu munsi rero tukaba twifuje gufatanya n’abaturage bo mu Kagari ka Bugaragara, Umurenge wa Shyorongi, mu Karere ka Rulindo, aho tumaze gutera ibiti bizatuma abana biga kuri iri shuri n’abandi muri rusange bahumeka umwuka mwiza, tukarinda ubutaka bwacu gutwarwa n’isuri, ariko kandi tutirengagije ko ibiti binongera ubwiza bw’aho biteye.”

Aho hantu hatewe ibyatsi ndetse n’ibiti hari hamaze gusibwa ikinogo cy’ahacukurwaga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ku buryo hateraga impungenge z’uko byazasenya inyubako z’Urwunge rw’Amashuri rwa Shyorongi.

Abaturage bavuga imyato Gahunda ya 12+ NiNyampinga

Ubwo Madamu Jeannette Kagame yari amaze gufatanya n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda, yatangije ku mugaragaro umwaka wa gatatu wa Gahunda 12+ NiNyampinga, irebererwa na Minisiteri y’Ubuzima mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Imbuto Foundation nk’umwe mu batafatanyabikorwa b’uyu mushinga, ikorera mu turere 10 tw’u Rwanda, ari two Rulindo, Gicumbi, Gakenke, Musanze, Burera, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Karongi na Rubavu.

Iyo gahunda igenewe abana bafite hagati y’imyaka 10 na 12, imara amezi 10 aho abo bana bahabwa ubumenyi mu by’ubuzima bw’imyororokere, imibanire, imiyoborere no kwiteza imbere.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwana n’umubyeyi, hagaragajwe icyo iyo gahunda yamaze mu byiciro bibiri byabanje.

Madamu Jeannette Kagame na we yagarutse ku kamaro ka gahunda ya 12+ NiNyampinga, aho yagize ati “Mu myaka ibiri iyi gahunda imaze, ibyiza imaze kugeza ku bana n’ababyeyi birigaragaza, ndetse twabyumvise mu buhamya.”

Yaboneyeho gushimira abakobwa b’abafashamyumvire, ndetse n’abahuzabikorwa mu turere bafasha mu guha ubumenyi abana bayoboka iyo gahunda.

Aha yanashimiye Ikigega cy’Abongereza DFID, Ministeri y’Ubuzima ndetse n’ikigo Girl Effect uruhare bagira muri iyo gahunda.

Mu Rwanda hose hari ahantu 490 hiswe ‘Uruhongore’, hakaba ari ho abo bana bahurira buri mpera y’icyumweru, bagafashwa n’abakobwa bagera 1603 bahuguriwe kuba abafashamyumvire, mu gihe cy’amezi 10.

Muri iyi myaka ibiri (amezi 20), abana b’abakobwa 52.000 ni bo bamaze gukurikirana inyigisho muri gahunda ya 12+ NiNyampinga, ndetse Madamu Jeannette Kagame yahamije ko bungutse byinshi bijyanye n’ubuzima bwabo, imibanire ndetse no kwiteza imbere mu bukungu.

Aha yatanze urugero rw’umwana witwa Vestine Nyiramahirwe wo mu karere ka Musanze, wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri y’uburezi bw’ibanze, watangiye akarima k’igikoni mu bumenyi yakuye muri gahunda ya 12+ NiNyampinga, none ubu umuryango we ugemurira imboga hoteli ikomeye muri ako Karere, kandi ntacyo byahungabanyije ku myigire y’uwo mwana.

Asoza Ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yibukije abana ko “Kugira intego y’ubuzima bitangira kare”, kandi ko ababyeyi babifuriza kuzavamo abana bafite icyerekezo, bakazavamo ababyeyi n’abayobozi bazima.

Umwaka ushize, abana 80% bitabiriye gahunda ya 12+ NiNyampinga bagaragaje ko bakoze akarima k’igikoni iwabo, bakagira uruhare mu kugira inama imiryango yabo ku bijyanye n’imirire myiza. Abandi 63% bayobotse umuco wo kuzigama naho 21% bari bamaze gufunguza konti, mu gihe 61% bafite ibikorwa bito bibazanira inyungu.

Abana b'abakobwa bo muri gahunda ya 12+ bereka Madame Jeannette Kagame na Minisitiri w'Ubuzima Dr. Gashumba Diane amasomo bize

Amina Mercy avuga uburyo gahunda ya 12+ yayungukiyemo ubumenyi bwamufashije gutangiza imishinga iciriritse y'ubuhinzi bw'imboga n'ubworozi bw'ihene.

Mukatwizeyimana Alphonsine atanga ubuhamya kubyo gahunda ya 12+ imaze kugeza ku bana b'abakobwa

Madame Jeannette Kagame, Umuyobozi w'ikirenga wa Imbuto Foundation ageza ijambo ku baturage ubwo hatangizwaga umwaka wa gatatu wa gahunda ya 12+ iterwa inkunga Uturere na Rulindo irimo.