Minisitiri Nyirasafari yababajwe n’abana barererwa mu bigo banafite ababyeyi

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, yatangaje ko nubwo buri mwana akwiye kurererwa mu muryango, mu bakirererwa mu bigo harimo n’ababa bafite ababyeyi.

Minisitiri Nyirasafari wasuye ikigo cya SOS Rwanda ku Kacyiru ku wa 25 Mutarama 2018, yahamagariye buri mubyeyi kubyara adategereje ko hari undi uzamurerera.

Yakomeje avuga ko umwana yarerwa n’undi mu gihe habayeho ingorane ababyeyi bakaba batakiriho cyangwa bafite ubumuga bukabije; icyo gihe inshingano za kibyeyi zigafata abagize umuryango nyarwanda.

Avuga kuri gahunda ya Leta yo gukura abana mu bigo by’imfubyi, Nyirasafari yavuze ko nubwo ibyinshi byareraga imfubyi n’abandi bana byafunze hari abana batarabona imiryango ibakira kandi harimo n’abafite ababyeyi.

Yagize ati “Uyu munsi dusigaje abana barenga 1000 kandi n’ibigo birera bene abo bana ni bike cyane ariko igitangaje ni uko muri ibyo bigo bisigaye usanga harimo abana bakubwira ngo dufite papa, dufite mama baratandukanye cyangwa ukumva abakubwira ngo dufite umubyeyi umwe.”

Yakomeje avuga ko abana bava mu miryango yabo bakajya kuba inzererezi bitewe n’impamvu zirimo kutabona ibibatunga bihagije, amakimbirane hagati y’ababyeyi n’ibindi bibazo.

Nyirasafari yasabye ababyeyi kubana mu mahoro bakirinda icyatuma abana baba inzererezi n’icyatuma bajya kurererwa mu bigo birera abatagira kivurira.

Yashimye SOS bagira uruhare rwo kwita ku bana b’imfubyi n’abandi bafite ibibazo bakabigisha imyuga itandukanye, abandi bakabishyurira amashuri mu gihe hari n’aho bafasha imiryango yabo kwiteza imbere.

Umuyobozi wa SOS mu Rwanda, Nyinawagaga Claudine, yavuze ko mu mashami ane bafite mu turere twa Gicumbi, Nyamagabe, Kayonza na Kigali bafite abana bakiri bato 294 hamwe n’abari hejuru y’imyaka 15 bagera kuri 356.

Kuri abo hiyongeraho abana 59 bakuwe mu kigo cy’imfubyi cya Rusayo mu Karere ka Rusizi, batanu bakaba barashyizwe mu miryango.

Yagize ati "Abana bose hamwe bitabwaho na SOS ni abana 467, abana basubijwe mu miryango tukanabakurikirana mu rwego rwo gufasha imiryango yabo bose hamwe ni 255 ; dufite n’abana twafashije kuva mu muhanda kugira ngo bongere babe abana bafite icyizere cy’ejo hazaza."

Nyinawagaga yakomeje avuga ko SOS ishyigikiye gahunda ya Leta yo kurerera abana mu muryango, dore ko n’abo barera bafite umubyeyi w’umugore ubitaho bakarerwa nk’abari mu muryango.

 

 

Source: Igihe.com