Musenyeri Birindabagabo yasabye ko abapasiteri babazwa iby’abana bakigaragara mu mihanda

Musenyeri Birindabagabo yasabye ko abakirisito bafata iminsi yo gusenga no kwiyiriza, bagafatira umwanzuro ikibazo cy’abana bo mu mihanda, bakakigira icyabo kurusha izindi nzego.

Uyu muvugabutumwa ni umwe mu bandi benshi bitabiriye ibirori byo kwizihiza Yubile y’Imyaka 50 Umuryango w’abari n’abategarugori, Mothers Union, umaze ukorera mu Rwanda, Umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame. Ku rwego rw’Isi, hari kwizihizwa isabukuru y’imyaka 140 y’uyu muryango washingiwe mu Bwongereza.

Mu iteraniro ryabanjirije igikorwa cyo kwizihiza isabukuru, Musenyeri Birindabagabo uyobora Diyosezi ya Gahini, yashingiye ku nkuru ya Esiteri iboneka mu isezerano rya Kera muri Bibiliya Yera, asaba ko imiryango yose yita kubana bo mu mihanda kuko bashobora kubabera umugisha.

Esiteri yari “umukobwa w’umunyagano”, akaba imfubyi yamaririje, ariko yaje kubengukwa n’umwami Ahasuerus wayoboraga ibihugu bisaga 100, amateka ye ahinduka abikesheje Moredekayi wamureze kandi akamurera nk’Umwana we.

Yabihuje n’uko mu 2006 Madamu Jeannette Kagame yatangije gahunda ya “Wite ku mwana wese nk’uwawe”, akibaza impamvu ahantu hari abakirisito hashobora gukomeza kuboneka abana bo mu mihanda.

Yagarutse ku buryo Madamu Jeannette Kagame yasabye ko abana barererwa mu miryango ariko bamwe batseta ibirenge, gusa ku bufatanye bw’abakirisito ngo biyemeje ko abana bose bagomba kubona imiryango “byanze bikunze”.

Yagize ati ati “Amatorero yose agomba guhaguruka. Ni ikibazo kitagombye gufata igihe kirekire, ariko si ukuvuga ngo tubatware mu miryango gusa, ahubwo twigire kuri Moredekayi, tubarere babe abamikazi. Tuzane abana mu ngo zacu, ntawamenya uwo uzanye ashobora kuba ari Esiteri.”

Yakomeje agira ati “Reka tubasabe ubwo mwavuye mu gihugu cyose, mugende mubwire abandi badamu mu matorero yose, mubabwire ko nabatumye nti ‘duhaguruke tugende abana tubazane tubarere, kandi si ibyo gusa, nta mpamvu n’imwe abana bagombye gusubira mu mihanda.”

Musenyeri Birindabagabo yabwiye Madamu Jeannette Kagame ko nta gace na kamwe katagira itorero rihakorera, akibaza impamvu batareba abana bo mu mihanda ngo babiteho.

Ati “Igituma buri torero ryose ritarebye umwana uri mu muhanda hafi y’aho bakorera, mbere y’uko polisi bajya kubaza abandi bantu, babajije pasiteri n’umugore we, n’abakorera bushake bati ko ‘aba bana bari mu muhanda murakora iki? Polisi yacu izajya gutabara hirya no hino, birukane abajura, bongere bajye kurwana n’abana bari ku mihanda ababyeyi bahari? Ababyeyi murakora iki?”

Yakomeje agira ati “Tugende tubwire n’abandi badamu maze tugire iminsi yo gusenga no kwiyiriza ubusa, kugira ngo turangije iminsi itatu, tuvuge ngo mu Izina rya Yesu, kanyanga n’imogi n’ibindi biyobyabwenge byose bigomba kuva mu gihugu cyacu, abana bacu bagakurira ahantu heza, batikanga, badafite ikibatera ubwoba.”

Musenyeri Emmanuel Kolini uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yasengeye abari aho bose, ariko avuga ko mu bibazo byugarije abana harimo n’ikibazo cya filimi z’urukozasoni, byose bigomba kuvugutirwa umuti.

Yasenze Imana ati “Imana ifitiye abantu benshi imigisha aho kuba imivumo, ariko ntidusinzira kubw’urubyiruko kandi nirwo rwinshi. Ntidusinzira kubera ubwoba. Twamaganye imyuka y’ibiyobyabwenge, y’ubusambanyi, aho abana bazerera mu mijyi yose yo muri Afurika y’Uburasirazuba n’ahandi, twamaganye ayo mashusho mabi, turasaba umuryango muzima wiyubaha, ugukunda, ufite indangagaciro.”

Musenyeri Kolini yashimye ibikorwa by’umuryango “Mothers Union” umaze imyaka 50 ukorera mu Rwanda, ariko ngo imyaka 50 iri imbere niyo ikomeye, asaba ko Imana itanga ubushobozi bwo gukiza abana b’u Rwanda.

Umuryango w’abategarugori (Mothers Union) ukorera mu bihugu byinshi by’Isi, mu Rwanda ukaba ugira uruhare mu bikorwa bitandukanye, nk’aho wabashije guha ubufasha impunzi z’abanye-Congo zigera ku 2000, ndetse n’i Shyogwe mu Karere ka Muhanga, ufasha mu guteza imbere ubuzima bw’umugore n’umwana, aho wubatse ikigo mbonezamirire.

Bafite kandi ibijyanye no kwita ku bapfakazi binyuze mu kuboha agaseke n’indi mishinga y’ubworozi. Mu Rwanda ufite abanyamuryango 24450.

Mothers Union ni Umuryango w’Abangilikani kazi ufite intego yo guteza imbere umuryango (famille) mu buryo bw’umwuka no mu mibereho isanzwe.

Source: Igihe.com