Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Espérance Nyirasafari, yasabye ababyeyi gutandukana n’inyamaswa zibyara abana zikabata, bagashyira imbere kubyara abo bazarera aho kugira abo kureresha imihanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Ukwakira 2016, Minisitiri Nyirasafari yagarutse ku babyeyi babyara abana bakiyambura inshingano zo kubarera bigatuma bajya kuba inzererezi mu mihanda.
Yavuze ko imiryango irimo guteshuka ku nshingano zayo bikagira ingaruka ku bana bava mu mashuri, bakishora mu biyobyabwenge, abakobwa bagahohoterwa, bagaterwa inda, bigatuma ahazaza h’u Rwanda hangirika.
Minisitiri Nyirasafari yavuze ko nta mubyeyi ukwiye kubyara ngo arereshe umuhanda.
Yagize ati “Umwana agomba kurererwa mu muryango, akahakurira. Ntabwo umubyeyi akwiye kubyara ngo arereshe umuhanda, umuntu akwiye gutandukana n’inyamaswa ni yo ibyara ikajugunya. Umubyeyi agomba kumenya ko yabyaye kandi agomba kurera.”
Yakomeje avuga ko kuba imiryango yarateshutse ku nshingano zayo ari cyo cyatumye hategurwa ubukangurambaga bw’umuryango buzabera mu Turere twose tw’igihugu bukazatangira ku itariki ya 15 Ukwakira kugeza kuwa 25 Ugushyingo 2016.
Buzatangirizwa mu Karere ka Nyaruguru,mu Murenge wa Cyahinda, mu Kagari ka Cyahinda mu Mudugudu wa Kinyaga, buhuzwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umukobwa.
Bimwe mu bikorwa bizibandwaho muri ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango ubereye umwana”, ni ugukangurira ababyeyi kurushaho kwita ku burere bw’abana babo, n’abagore kwitabira ibikorwa by’iterambere n’ibindi.
Minisitiri Nyirasafari yasobanuye ko ubu bukangurambaga buzatuma ababyeyi bongera kwibutswa uko bakubahiriza inshingano zabo bakita ku bana babo kugira ngo bakure neza.
Ati “Turashaka ko ababyeyi baba ababyeyi beza, batari gito bita ku bana babo bakabaha uburenganzira nkenerwa kugira ngo bakure kandi babeho neza.”
Zimwe mu mpamvu nyamukuru Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasanze zituma abana bajya mu mihanda harimo ubukene, amakimbirane, ababyeyi batita ku nshingano n’ibindi.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uturere twasabwe gushyira mu mihigo yatwo gusubiza mu miryango abana bari mu bigo byakira inzererezi n’abari mu mihanda.
Source: Igihe.com